Kayonza: Umugabo yahugujwe isambu ye ayitsindiye mu nkiko abayobozi baritambika-Uko byagenze

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-31 14:49:01 Amakuru

Umugabo witwa Gatete Manase  wo mu Karere ka Kayonza aratabaza nyuma yo gutsindira isambu ye iteyemo ishyamba iherereye mu Mudugudu wa Kigwene ll, Akagali ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara, Aho avuga ko yayibohojwe na Gatsinzi Ndayambaje muri 2015, bityo agasaba ubuyobozi kumuhesha isambuye ye yamaze gutsindira.

Uyu mugabo aganira na BTN TV, yavuze ko iyi sambu aburana ariye nkuko ibimenyetso afite bibigaragariza dore ko aribyo yagiye yifashisha mu manza zitandukanye kugeza ubwo atsinze uwo bari bayihanganiye muri uyu mwaka wa 2024 gusa bikaba bikomeje kumukomerera ngo ayihabwe.

Yagize ati" Iyi sambu ni iyanjye kuko nayiguze muri 2000 mpita nyiteramo ishyamba none naje gutungurwa no kubona umugabo witwa Gatsinzi ayigabiza muri 2015 avuga ko ari iye kandi nyifitiye ibyangombwa".

Gatete Manase   akomeza avuga ko nyuma yo gutsindira iyi sambu binyuze mu mategeko yakomeje gusiragizwa n'abayobozi bituma atabona umutungo we. Ati" Umuhesha w'inko witwa Vuguziga Dony w'i Ngoma yahawe gahunda y'igihe azazira kuyimpesha , ahageze gitifu aramwihisha, mbwiye goronome w'umurenge ko ishyamba ryanjye bakomeje kuryangiza ambwira ko bakuramo ayabo ndetse ngannye kuri polisi na RIB ntibyagira icyo bitanga".

Umuturanyi w'uyu mugabo yahamirije BTN ko uyu mugabo, Gatete yarenganyijwe kuko  isambu ariye ashingiye ku kuba yarayiguze areba. Ati" Gatete ari gusiragirizwa ubusa kuko isambu ni iye, yayiguze ndeba".

Icyifuzo cya Gatete Manase  ni uko inzego zisumbuye bireba zamuhesha isambuye akareka gusiragizwa mu nzego zibanze.

Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha Gatsinzi Ndayambaje ushinjwa guhuguza iyo sambu ntibyamukundira dore ko ntamurongo wa telefoni ye uri ku murongo gusa  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immacule akaba yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ku murongo wa telefoni ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana. Ati" Ntabyo twari tuzi ariko tugiye kubikurikirana".

Nihagira andi makuru mashya azatangazwa kuri iki kibazo bivugwa ko ari amahugu, BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Kayonza

Related Post