Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe ubuzima, ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’imibereho, Amb. Minata Samate Cessouma.
Amb. Minata Samate Cessouma ari i Kigali aho yaje muri gahunda yo gutangiza Ikigo Nyafurika Kigenzura Ubuziranenge bw’Imiti, AMA (African Medicines Agency), gifite icyicaro gikuru i Kigali mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushikamye ku ntego rwihaye yo gushyigikira gahunda zigamije kugeza ku baturage ba Afurika mu buryo bungana ubuvuzi buteye imbere kandi bwifashisha ikoranabuhanga.
Iki kigo cyashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, kizakora ibijyanye no kongerera umugabane ubushobozi mu bijyanye n’ubugenzuzi bw’imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga no guhangana n’ibibazo by’ubuke bw’imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika.
Ubwo yagitangizaga ku mugaragaro, Cessouma Minata Samate, yagaragaje ko cyari gikenewe cyane.
Ati “Twatekereje ko dukeneye ikigo nk’iki ku mugabane nubwo igitekerezo cyari gihari kuva na mbere. Nyuma byanyuze mu nzira nyinshi zijyanye no kunoza amasezerano ya AMA no kuyemeza. Icyakora ubu tugeze ahantu heza aho ibihugu byinshi byamaze kwemeza AMA ndetse ubu tugiye gushaka Umuyobozi Mukuru, ibintu tuzasoza vuba.”
AMA izajya igenzura imiti yaba ikorerwa muri Afurika n’ishyirwa ku isoko ryayo, inagenzura abakora ubushakashatsi bujyanye n’imiti mu kubahiriza amabwiriza hirindwa hasohoka iyangiza nkuko IGIHE cyabyanditse dukesha iyi nkuru.
Guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga ibya ngombwa nkenerwa nk’aho kizakorera na bimwe mu bikoresho abakozi bazakenera kugira ngo imirimo ya AMA igende neza.