Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, ivuga ko abantu bakize Virusi ya Marburg, bagomba kwitwararika cyane birinda gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye, konsa n’ibindi kuko hari ibice virusi isigaramo mu gihe kirenga umwaka, utitwararitse akaba yakwanduza abandi iyo ndwara.
Kugeza ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 imibare ya Minisante yagaragazaga ko abanduye bari 66, abari kuvurwa ari babiri, abishwe na Marburg ari 15, inkingo zimaze gutangwa ari 1629, abayikize ari 49 mu gihe ibipimo bimaze gufatwa ari 6099 nkuko mu butumwa Minisante yanyujije ku rubuga rwa X bubisobanura.
Nubwo Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu bayikize bashobora kubana n’abandi nta kibazo, ariko hari ibyo bagomba gukurikiza kugeza hemejwe ko bakize burundu harimo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, kutajugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura, kutonsa umwana n’ibindi byatuma ayo matembabuzi arimo n’ava mu maso yahura n’ay’abandi.
Iti “Ibi bigomba kubahirizwa kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virusi ikiri muri ibyo bice.”
Minisante yaboneyeho gusaba abakize iyo ndwara na bo kwitwrarika bakimakaza isuku, n’ibindi byafasha mu gukumira ko bakwanduza, akanagaragaza ko abakize bazakomeza gukurikiranwa kugeza ku mwaka kuko bashobora kugira ibindi bibazo nubwo bidakabije.