Ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, Nibwo umugabo witwa Rurangirwa Wilson wamamaye nk’umupfumu Salongo, yatawe muri yombi nkuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabyemeje.
Amakuru avuga ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bine birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano,kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.
Dr. Murangira B.Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishingiye kubirego abantu bamuregaga.
Yagize ati “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse nubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye, akavura inyatsi, akaba ngo afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro. Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe."
Salongo kugeza uyu munsi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata aho asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.
Ni mu gihe ibi bikorwa yabikoreraga mu Kagari ka Maranyundo, Umudugudu wa Mayange. Akaba yarafatanywe, impu z’ibisimba, Amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, Amagi n’Inkono.
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.