Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa no gukoreshwa neza uko bikwiye-Perezida Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-17 16:02:35 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2024,Nibwo mu nkera y’Imihigo yasoje Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko hashize igihe akosora abavuga nabi Ikinyarwanda bisanisha n’ibigezweho, agaragaza ko kuvuga neza Ikinyarwanda bitabuza umuntu kuba icyamamare.


Umukuru w'igihugu yavuze ko hari abantu bakwiye guhindura imyumvire barimo abavuga ko umugore ari umufasha w’umugabo nyamara bidakwiye kuvugwa uko, kuko bombi bafashanya bityo umugore ari umugore n’umugabo akaba umugabo.

Yanavuze ku bagikoresha inshinga guhereza mu mwanya wo ‘guha’, yifashishije indirimbo yitwa ‘Uwangabiye’ asobanura ko ukugabiye inka aba aguhaye inka.

Ati “Turabivuga kenshi ariko abantu bakabisubiramo, abantu bakoresha guhereza, guhereza ni iki? Ejobundi narababwiraga ngo muri ya ndirimbo harimo uwangabiye inka, uwakugabiye inka yaguhaye inka ntabwo yaguhereje inka. Ni ryo tandukaniro, ni uguha.”

Perezida Kagame kandi yanagarutse ku bajya kuvuga nyir’ikintu bagakoresha ‘cy’iwe’ mu mwanya wa ‘cye’, avuga ko nubwo hari abo mu gihugu gituranye n’u Rwanda babikoresha mu rurimi rwabo ariko atari Ikinyarwanda.

Ati “Hari ibindi na byo numvise ariko bishobora kuba bituruka mu ndimi abaturanyi bavuga, akavuga ikintu ngo ‘cyiwe’, kintu cy’iwanjye. Oya, ni icyanjye, ni icyawe, ni icye ntabwo ari icy’iwe.”


Abavuga Ikinyarwanda hari amajwi bagomba kuvuga batsindagiye umwuka, waworoshya ijwi rigahinduka, n’uwumva akabyumva ukundi.

Ibi bikunda kuba ku magambo arimo ibihekane ‘nt, mp, hw’ n’ibindi aho abantu babivuga mu buryo budakwiye.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ‘nago’ atari Ikinyarwanda, bityo abantu bakwiye kwitoza kuvuga ururimi mu buryo buboneye.

Ati “‘Ntago’ ntabwo ari ikinyarwanda, ni ‘ntabwo’. Ariko ngira ngo hari ababivuga kubera ko hari ibigezweho by’ubu-star [ubwawamamare] bagoreka indimi ariko kuvuga Ikinyarwanda neza ntibikubuza kuba icyamamare.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza ko Ikinyarwanda gikwiye gusigasirwa no gukoreshwa neza uko bikwiye kuko mu bihe bitandukanye akunze no kubisaba.

Unity Club igizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo n’abo bashakanye. Uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame ku wa 28 Gashyantare 1996 hagamijwe gutanga umusanzu mu “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro nk’inkingi z’iterambere rirambye.”


Related Post