Umunyapolitiki Dr Kizza Besigye urebana ayingwe n'ubutegetsi bwa Uganda yashimutiwe muri Kenya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-20 09:31:43 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2024, Nibwo hatangiye gusakara amakuru avuga ko Umunyapolitiki, Dr Kizza Besigye utavuga rumwe na Perezida w'igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yaburiwe irengero ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo i Nairobi muri Kenya ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Aya makuru, yatangiye gusakara ubwo Winnie Byanyima, umugore w’uyu mugabo wahoze ari umusirikare akanaba umuganga bwite wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabitangazaga rubuga rwe rwa X, avuga ko Leta y’iki gihugu ishobora kuba iri inyuma y'ishimutwa rye bigatuma ajya gufungirwa muri imwe muri gereza za gisirikare zo muri Uganda.

Winnie Byanyima yagize ati: "Ndasaba Guverinoma ya Uganda guhita irekura umugabo wanjye, Dr Kizza Besigye aho imufitiye hose. Yashimutiwe i Nairobi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cya Martha Karua. Kuri ubu mfite amakuru yizewe y’uko ari muri gereza ya gisirikare i Kampala."

Kugeza ubu ntacyo Leta ya Uganda iratangaza ku bivugwa n’umuryango wa Colonel Besigye, ndetse n’impamvu yaba yatawe muri yombi ntiramenyekana.

Col. Dr Kizza Besigye ni umwe mu bafite ijambo rikomeye muri Politiki ya Uganda, ndetse yahatanye mu matora na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ariko birangira atabonye amahirwe yo kumusimbura ku butegetsi.

Related Post