La Jeunesse FC yatsinze Unity SC mu mukino w'ishiraniro ikomeza kwanikira izindi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-23 17:56:32 Imikino

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Nibwo mu Rwanda hakinywaga imikino ya Shampiyona y'icyiciro cya Kabiri irimo uwo ikipe ya La Jeunesse FC yatsinzemo ikipe ya Unity SC ibitego 2:1 mu mukino wabereye kuri Sitade Mumena i Nyamirambo.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya 03h35', watangiranye ingufu nyinshi ku mpande zombi, aho ikipe yari mu rugo ya La Jeunesse yatangiye isatira cyane Unity SC yo mu Karere ka Bugesera, urugero nko ku munota wa Kabiri habonetse koroneri ku ruhande rwa La Jeunesse ariko amahirwe ntiyabyazwa umusaruro.

Ku munota wa 9 La Jeunesse FC yatsinze igitego cya 1 cyatsinzwe na Niyotwizera Pacifique wakinaga nk'umusatirizi wanyuraga ku ruhande rw'iburyo.

Ikipe ya Unity SC ikimara gutsindwa, yabaye nk'ikangutse kuko ku munota wa 13 yahise yishyura ku gitego cyatsinzwe na Gumisiriza Sam wari wambaye nimero enye mu mugongo.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1:1.

Mu gihe gito abakinnyi bahise bagaruka mu kibuga nabwo bakomereza ku gitutu cyinshi aho ku munota wa 52  umukino waje guhagarara ho gato nyuma yuko umuzamu wa Unity SC, Niyigena Jean Bosco agize ikibazo ubwo yagonganaga na rutahizamu w'ikipe ya La Jeunesse wari ugerageje gutsinda igitego.

Ku munota wa 83 ikipe ya La Jeunesse yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Ezze Isaac ku mupira uremereye yateye mu izamu ryari ririnzwe na Niyigena Jean Bosco. Igice cya kabiri kirangira La Jeunesse ifite ibitego 2:1.

Urutonde rw'abakinnyi babanje mu kibuga b'ikipe ya La Jeunesse

Ntwali Benjamin(GK)
Ally Cyuzuzo
Schadrack Rwakageyo
Eze Isaac
Jonathan Sibomana
Abdou Nizeyimana
Pacifique Nitotwizera
Bolili Stephane Loma
Erick Dushimimana
Regis Irababazi
David Duncan Ahebwa Junior

Urutonde rw'abakinnyi babanje mu kibuga ba Unity SC FC itozwa na Hakizimana Fidele

Niyigena Jean Bosco(GK)

Ntezukwigira Jean Bosco(Captain)

Izabayo Elias

Karihungu Nganizi

Nsanzimana Elias

Murindwa Everiste

Ndayishimiye Adenda

Gumisiriza Sam

Nyirigira Antoine

Iduhire Gloire

Senkunda Christian

Abasimbura

Moise, Mike, Emmanuel, Alex, Pacifique, Kevin na Julius

Abafana bitabiriye uyu mukino wa La Jeunesse na Unity SC batangarije BTN ko batashye banyuzwe bitewe nuko babonye umukino mwiza waranzwe n'ubuhanga bw'abakinnyi ndetse n'amayeri y'abatoza aho byagaragaye ko mu cyiciro cya Kabiri harimo impano zo guhanga amaso cyane.

Iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera, Unity SC nyuma yo kwemererwa gukina Shampiyona y'icyiciro cya Kabiri isimbuye ikipe ya Gasabo United, yaratunguranye kubera imbaraga n'intsinzi yatangiranye cyane ko abayikinira bagiye bakurwa hirya no hino bitandukanye n'abari bayisanzwemo bari bagiye mu yandi makipe nyuma yo kumenya ko batemerewe gukina iyi Shampiyona.

Kugeza ubu ikipe ya La Jeunesse FC ifite abafana batari bake, izacakirana na Musanze FC mu gikombe cy'Amahoro mu mukino iuzabera kuri Sitade Ubworoherane ku wa Gatatu, ikomeje kuyobora urutonde n'amanota 25 mu itsinda rya Mbere aho ikurikiwe na Etoile de l'Est mu gihe ikipe ya Unity SC yagumye ku mwanya wa 3 n'amanota 18 izakina na AS Kigali FC ku wa Gatatu mu gikombe cy'Amahoro kuri Kigali Pelé Stadium.




Amafoto: Arsene Furaha

Related Post