Gasabo: Umugizi wa nabi yanize uruhinja rupfuye ahita arujugunya mu musarani

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-27 11:43:46 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, Nibwo mu musarani w'inzu iherereye mu Mudugudu wa Taba, mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, hasanzwemo uruhinja rwapfuye, bikekwa ko yishwe yabanje kunigwa.

Bamwe mu baturage babonye uru ruhinja rwishwe, batangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko rushobora kuba rwishwe runizwe kubera ko mu ijosi ryarwo hari harimo umwenda ufite indumane wakozwe nk'umugozi bikekwa ko ariwo wifashishijwe mu kuruniga.

Twagiramungu William, umuturage utuye muri aka gace kiciwemo uyu muziranenge, yabwiye itangazamakuru ryavuzwe haruguru ko yamenye amakuru mu gitondo ubwo yumvaga abantu bitotomba bavuga ko hari umwana umaze kwicwa noneho yabaza agasubizwa ko ari umugizi wa nabi utaramenyekana wishe uruhinja agahita arujugunya mu musarani. 

Yagize ati" Amakuru y'uwo muziranenge wishwe nayamenye mu gitondo ubwo numvaga abantu banyura hariya bitotomba bavuga ko hari umwana bahiciye noneho nabaza bagahita babimbwira".

Undi mudamu uhatuye, yavuze ko ubwo mu gitondo yari agiye mu kazi yahanyuze atungurwa no kuhabona abantu benshi noneho abajije umugabo uba mu nzu yaho usanzwe urinda amatanura ahegereye ibyababye amubwira ko ari uruhinja rwahajugunywe akomeje kumubaza uko byagenze amusubiza ko nawe yabimenye nyuma yo kujya mu bwiherero noneho yahagera agatungurwa no kuhabona ikintu kidasanzwe asubiye mu nzu gufata itoroshi amuritsemo abona ni uruhinja rwishwe rurahajugunywa ariko akeka ko babanje kuruniga.

Agira ati" Nabajije ibyabaye umugabo urinda amatanura usanzwe utuye hariya hasanzwe umwana wapfuye ambwira ko yabimenye ubwo yari ageze ku bwiherero akikanga ikintu ndetse umusatsi ukamworosokaho noneho azanye itoroshi amuritsemo atungurwa no gusanga ari uruhinja rwishwe rurahajugunywa".

Andi makuru BTN yamenye ni uko hari imyenda basanze hafi y'ubwo bwiherero bigakekwa ko ari iy'ukekwaho kwica uwo mwan ndetse hari n'ikintu yakarabiyemo mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso.

Aba baturage bavuze ko uwishwe uyu mwana akwiye gushakishwa akaryozwa amahano yakoze ndetse ko n'ubundi azafatwa niba ari umubyeyi bitewe nuko kubera kutonsa amashereka azajya yikama.

Kugeza ubu ntacyo Polisi y'u Rwanda iratangariza BTN kuri uru rupfu gusa nihagira andi makuru amenyekana kuri rwo BTN irayatangaza mu nkuru zayo ziri imbere.

Iradukunda Jeremie&Sekanyambo Jean Damascene/BTN i Kigali

Related Post