Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rukeneye kubaka inganda z’ingufu za nucléaire mu rwego rwo kongera amashanyarazi azafasha igihugu kugera ku cyerekezo cyo kuba igihugu giteye imbere mu 2050.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 10 Werurwe 2026 mu nama mpuzamahanga yiga
ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bya gisivile yabereye mu France.
Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko kugira ngo u Rwanda
rugere ku ntego yarwo yo kwihutisha iterambere, rukeneye amashanyarazi menshi,
ari yo mpamvu rwatangiye gushyira ingufu za nucléaire mu igenamigambi ry’igihe
kirekire.
Yagize ati: “U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu giteye imbere mu 2050. Ibyo
bisaba umuriro w’amashanyarazi mwinshi, niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo
gushyira ingufu za nucléaire imbere mu igenamigambi ryacu ry’igihe kirekire.”
Perezida Kagame yasobanuye ko kugira ngo iyi gahunda igerweho bisaba
inzego zikomeye, amategeko asobanutse ndetse n’abafite ubumenyi buhagije bwo
gutunganya no gukoresha izi ngufu.
Yagaragaje ko Abanyarwanda bamaze gutangira kwiga amasomo ajyanye
n’ingufu za nucléaire binyuze mu bufatanye n’inzego mpuzamahanga, kandi ko
amasomo ajyanye n’uru rwego yamaze kongerwa mu yigishwa muri kaminuza y’u Rwanda.
Yongeyeho ko kuba hari ikoranabuhanga rishya ry’inganda nto za nucléaire
(Small Modular Reactors), bitanga amahirwe ku bihugu bya Afurika yo kongera
ingufu z’amashanyarazi zikeneye.
Ati: “Inganda nto za nucléaire, by’umwihariko, zijyanye n’ibyo Afurika
ikeneye. Nizeye ko Afurika izaba ahantu h’ingenzi ku Isi hazaba hari inganda
nto nyinshi mu myaka iri imbere.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo iyi mishinga igerweho bisaba
ubufatanye mpuzamahanga, harimo inkunga y’imari, ubufatanye mu ikoranabuhanga
ndetse no mu bijyanye n’amategeko agenga uru rwego.
Yavuze kandi ko imishinga y’ingufu za nucléaire igikeneye uburyo bunoze
bwo guterwa inkunga, cyane ko banki zimwe z’iterambere zitari zisanzwe zitera
inkunga bene iyo mishinga.
Yibukije ko mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire
y’ibihe, ibihugu byaganiriye ku kamaro ko gushyigikira ingufu za nucléaire mu
kugabanya imyuka yangiza ikirere.
Perezida Kagame yashimangiye ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere
bikwiye gushyirwa muri gahunda mpuzamahanga igenga ubufatanye mu rwego
rw’ingufu za nucléaire kugira ngo abaturage babyo babone amahirwe yo kunguka
ubumenyi n’ikoranabuhanga rikenewe.
Yongeyeho ko amahame yashyizweho n’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe ingufu
za nucléaire, International Atomic Energy Agency (IAEA), akwiye gukurikizwa ku
buryo bungana n’ibihugu byose.