Umushoramari witwa Ndinabo John arashinja umugabo witwa Mutabazi Patrick ku muteza igihombo nyuma yo gufunga inzu iherereye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge yakorerwagamo ibikorwa bijyanye n'ubukerarugendo.
Mu kiganiro yagiranye na BTN TV, Ndinabo yavuze ko mbere yuko akodesha iyi nzu yari yabanje kwemeranywa na Mutabazi kugirana amasezerano anyuze mu mucyo akorewe imbere ya noteri ndetse yamwishyura akamuha fagitire ya EBM.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko yamuhaye amafaranga Ibihumbi magana Arindwi(700,000 Frw) ubwo yari amaze kumwemerera gukorana nawe ayo masezerano noneho ikibazo aho cyakemutse gikomeza gufata indi ntera.
Yagize ati" Mutabazi Patrick yanteje igihombo nyuma yo gufungira amazi n'umuriro ibikorwa byanjye kandi naramwishyuye. Ntakindi kibitera nuko ubwo twavuganaga uko najya mwishyura ikode namusabye gukorera amasezerano imbere ya noteri ndetse akanampa fagitire ya EBM bisa nk'ibimuremerera".
Uyu mugabo witwa Ndinabo yakomeje abwira umunyamakuru wa BTN ko uwo ashinja ubuhemu ngo abukora nkana kandi yitwaje icyo aricyo(Umusirikare) bitewe nuko yakunze kujya amwizeza ko ibyo basezeranye ari bubyubahirize ndetse rimwe na rimwe akamuvugisha amukabukira kugeza ubwo afunze igipangu akodesha kirimo imodoka zo mu bukerarugendo akoresha bityo bigatuma agwa mu gihombo cyane ko abakozi bazitwara atigeze ahagarika kubahemba.
Icyifuzo cye ni uko yamuha amafaranga ye y'igihe cyari gisigaye kuko yatangiye kuba muri iyo nzu kuva mu kwezi kwa Mata 2024 kugeza mu kwezi kw'Ukuboza 2024.
Ku murongo wa telefoni, Mutabazi Patrick yabwiye BTN TV ko ibyo bavuga aribyo kandi ko atakiri umusirikare kuko yamaze kugisezera dore ko aho yamukodesheje atari mu kigo cya gisirikare.
Mutabazi yakomeje avuga ko mu minsi mike aza yubahirije ibyo amusaba ndetse ko urebye amakosa ashinjwa yose atari ukuri ahubwo ari aya Ndinabo kubera ko aho yakoreraga hafunzwe bitewe n'umwanda wakunze kuhagaragara cyane ko ubuyobozi bwakunze kumwandikira bumusaba kuwuhakura cyangwa atawuhavana agafatirwa ibihano.
Agira ati " kuba narabaye umusirikare sinabyitwaza bitewe nuko aho namukodesheje atari mu kigo cya gisirikare. Ikindi ndifuza ko twasesa amasezerano bitewe nuko kugirango hafungwe byatewe no kutubariza ibyo twumvikanye aho bakunze kumushinza umwanda aho akorera dore ko n'ubuyobozi bwakunze kumwihanangiriza.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Aima Claudine Ntirenganya ku murongo wa telefoni yatangarije BTN TV ko iki kibazo batari bakizi ndetse ko ari byiza kuba hari hatswe fagitire ya EBM no gushaka kugirana amasezerano imbere ya noteri kuko byifashishwa mu gukemura ikibazo igihe cyabaye ndetse anavuga ko mu gihe icyo kibazo kitakemuka urega yagana inzego zisumbuye cyangwa iz'ubucamanza.
Ati" Ntabyo twari tuzi ikindi ni byiza kuba yari yatekereje kwaka fagitire ya EBM ndetse no gukorera amasezerano imbere ya noteri noneho mu gihe icyo kibazo kitakemuka namugira inama yo kugana inzego zisumbuye z'ubuyobozi cyangwa iz'ubucamanza".
Umuvugizi Ntirenganya yanatangaje ko ntawe ukwiye kwitwaza icyo ari cyo ngo ahemuke ikindi nuko atakwemeza ko uwo mugabo yitwaje ko ari umusirikare kuko hari igihe usanga abaturage babyitwaza igihe bafite ikibazo.
Andi makuru BTN yabashije kumenya ni uko uyu witwa Mutabazi, inzu yakodesheje Ndinabo atari iye kuko nawe yari yayikodesheje ari nayo mpamvu ishobora kuba yaratumye agorwa no kugirana amasezerano hagati yabo.
Ndahiro Valens Papy/BTN TV i Kigali