Inzego z’umutekano zo mu Karere ka Gatsibo, zataye muri yombi umugabo ukekwaho gutema insina 100 za mugenzi we, nyuma yo gushyamirana mu kabari akigamba ko azamuhemukira.
Byabereye mu Mudugudu wa Ryabugenge, mu Kagari ka Mpondwa, mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gastibo, ku wa 10 Nzeri 2025.
Ku wa 03 Nzeri 2025, aba bagabo babiri nibwo bashwaniye mu kabari bapfuye umugore wagakoragamo. Icyo gihe umwe muri bo yavuze ko azahemukira mugenzi we akamukorera ikintu kizamubabaza cyane.
Nyuma y’icyumweru ibyo bibahe ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, umugabo wabwiwe ko azahemukirwa yarabyutse asanga insina zirenga 100 zari ziri mu rutoki rwe zose ziri hasi zatemaguwe, ahita atanga ikirego.
Uwo mugabo bari bafitanye iibibazo amakuru avuga ko yahise atangira kwihishahisha kugeza ubwo ku wa Kane tariki 11 Nzeri 2025, atawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gitoki, Mayunzwe Pierre Claver, yavuze ko uwo mugabo watawe muri yombi akekwaho gutema insina za mugenzi we kubera amagambo yamubwiye ubwo bari bari mu kabari.
Mayunzwe yakomeje avuga ko ikindi cyatumye akekwa ni uburyo izo nsina zigitemwa yabanje kwihishahisha kugeza ubwo atawe muri yombi.
Yagize ati: “Ni ibintu bitari iby’i Rwanda, gutema insina nyinshi kuriya kandi zari kuzavaho ibitoki, rero twamufashe tumushyikiriza RIB kugira ngo ikomeze iperereza nibasanga yarabikoze abihanirwe. Abaturage turabasaba kubana neza no kwirinda amakimbirane. Mu gihe bibaye hari inzego z’ubuyobozi kuva ku Isibo, Umudugudu, Akagari ndetse no ku Murenge nta mpamvu yo kwihorera cyangwa ngo ukore ibyaha.’’
Gitifu Mayunzwe yavuze ko kuri ubu bafite inama n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ryabugenge mu rwego rwo kubasaba kubana neza no kwirinda amakimbirane.
Kuri ubu uyu mugabo watawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugera, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo akorerwe dosiye hanyuma ishyikirizwe Ubushinjacyaha.