Umusore
wabaga mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara mu Kagali ka Kimisagara
ahazwi nka Kiruhura yasanzwe mu ntebe zicuruzwa yazipfiriyemo bayoberwa
icyamwishe cyane ko hari abari birirwanye nawe babona ari muzima.
Umurambo wa
Nyakwigendera bakundaga kwita Gipira ariko ubusanzwe yitwaga Murwanashyaka
Emmanuel wabonetse muri iyo nzu ku wa 11 Nzeri 2025, yari afite imyaka 32 y’amavuko,
mu buzima busanzwe yakoraga akazi ko kwikorera imizigo nk’uko byemejwe n’abo
bagakoranaga banashimangiye ko nta makimbirane yajyaga agirana n’umuntu uwo ari
we wese.
Ziriya ntebe
yasanzwemo ngo nizo n’abandi bakora aka kazi bajyamo bakiryamiramo ahanini birinda kujya gukodesha bitewe n’ubushobozi
buke.
Umwe mu bari
birirwanye na we yagize ati “Ejo rwose yari muzima, twaririrwanye anywa n’ikigage
hano hirya. Ariko ngeze aha baravuga ngo hari umukarani wapfuye, bati ni uwitwa
Gipira, bati yaryamye arapfa.”
Umuvugizi wa
Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, CIP Wellaris Gahonzire yemeje iyi nkuru
ati “ Mu masaha ya saa tatu ashyira saa ine abaturage bahamagaye polisi bavuga
ko hari umuturage wapfuye, polisi rero n’izindi nzego zirimo iz’ibanze na RIB
twahise tujya ahagaragaye uyu murambo bamusanga yapfiriye mu ntebe aryamye
yubitse inda. Hahise rero hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane
icyamwishe, hafashwe ibimenyetso bya gihanga kugira ngo hamenyekane icyabiteye.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye uru rupfu.