Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Angola, byibanze ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-29 10:49:32 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024 l, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w'Igihugu cya Angola, João Lourenço wa Angola byibanze ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Ibiro bya Perezida wa Angola usanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byasobanuye ko ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu bombi cyabereye ku murongo wa telefoni.

Iki kiganiro gikurikiye icyo Perezida Lourenço yagiranye na Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 27 Ugushyingo, nyuma y’iminsi ibiri intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola zemeranyije ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Bigaragara ko ubwo habaga iki kiganiro, Perezida Lourenço yari kumwe n’abo mu rwego rw’ububanyi n’amahanga n’umutekano baherutse guhagararira Angola mu biganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na RDC byabaye tariki ya 25 Ugushyingo 2024.

Izi ntumwa zemeranyije ko ibikorwa byo gusenya FDLR bizakorwa mu byiciro bitatu kandi ko bizamara amezi atatu. Icya mbere kizamara iminsi 15 kizaba umwanya wo gusesengura ibibazo FDLR ishobora guteza, gutahura ibirindiro byayo n’aho ibitse ibikoresho.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ikibazo cya M23 kitibanzweho mu biganiro byabaye tariki ya 25 Ugushyingo, asobanura ko intumwa z’ibi bihugu nizongera guhura, ari bwo zizaganira ku buryo na cyo cyabonerwa igisubizo.

Yagize ati “Twemeranyije kongera guhura kugira ngo dushakire umuti iki kibazo kubera twebwe nk’igihugu, twagaragaje ko hagati y’u Rwanda na RDC hari ibibazo bitatu by’umutekano, birimo gusenya FDLR, gukuraho ingamba zacu, igisigaye ni icya M23.”

Perezida Lourenço afite intego yo guhuriza Kagame na Tshisekedi mu kiganiro, mu gihe intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri zaba zimaze kwemeranya bidasubirwaho ku bisubizo byagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka itatu buberamo intambara ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Related Post