Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, Nibwo ONOMO Hotel Kigali, yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu muganda rusange wo gutera ingemwe z’ibiti ku nkengero z'umuhanda mushya wa Kaburimbo Rugenge-Amahoro mu rwego rwo kurimbisha Umujyi wa Kigali no kuzana umwuka mwiza.
Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utangije gahunda yo gutera ibiti miliyoni eshatu mu bice bitandukanye byawo mu rwego rwo kurimbisha umujyi, ONOMO Hotel Kigali, yiyemeje gutanga umusanzu wayo mu kubitera ifatanyije n'abakozi bayo, abaturage ndetse n'abayobozi bo mu Murenge ndetse n'ab'Akagari ka Amahoro.
Ni igikorwa cyakiriwe neza n'impande zitandukanye kuko kitezwemo umusaruro mwiza, aho wabonaga ko buri wese afite umurava no guterana ishyaka ibiti nkuko bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko babitangarije BTN, aho bavuze ko nibimara gukura bizakurura umwuka mwiza, akayaga ndetse no ku nkengero z'umuhanda hase neza.
Umusaza utuye mu Kagari ka Amahoro, mu Mudugu w'Ubuzima, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko aho batuye hari kurushaho gusa neza nyuma yuko hubatswemo imihanda ya kaburimbononeho noneho hanakwiyongeraho ibiti byiganjemo indabo byatewe ku nkengero zayo, ubuzima bukarushaho kuba bwiza kuko bizabafasha gukomeza guhumeka umwuka mwiza bityo akaba asaba abandi baturage gusigasira ibidukikije.
Yagize ati" Iwacu mu Murenge wa Muhima hakomeje kurushaho gusa neza bitewe n'ibikorwaremezo biri kuhubakwa nk'umuhanda n'amazu meza noneho hakwiyongeraho ibiti birimo indabo biri guterwa nu nkengero z'imihanda ubuzima bukarushaho kuba bwiza kuko bizadufasha gukomeza guhumeka umwuka mwiza bityo nkaba nsaba bagenzi banjye gukomeza gusigasira ibidukikije birimo ibi biti twateye kuko bizatuma duhumeka umwuka mwiza".
Umuyobozi mukuru wa ONOMO Hotel Kigali, Mediatrice Umulisa Rutayisire, yashimiye cyane abaturage bifatanyije ndetse n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima bwabemereye kwifatanya nabo mu muganda watewemo ibiti ndetse anabizeza ubufatanye muri byose nkuko nabo budahwema kubaba hafi.
Agira ati “ONOMO Hotel Kigali ishyigikiye igikorwa cyo gutera ibiti mu bice bitandukanye by’igihugu byu mwihariko mu Murenge wa Muhima dukorera, ubu dufite akazi ko kubungabunga ibidukikije kandi ntituzateshuka ku kubikora kuko bizana umwuka mwiza wo guhumeka ndetse n'umuyi ugasa neza. Ikindi turashimira cyane ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima bwagize kandi bugashyira mu bikorwa iki gikorwa twifuje kuva kera bityo rero twiyemeje gufatanya muri byose kuko nabwo butuba hafi mu buryo butandukanye”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Madamu Mukandori T. Grace, ubwo yaganirizaga abitabiriye umuganda, yashimiye byimazeyo abawukoze bagatera ibiti avuga ko ari iby'agaciro kenshi kuko bizatanga umusaruro ndetse anabasaba gukomeza kwita ku bidukikije. Ati" Buri wese twakoranye umuganda turamushimira cyane kuko muri ab'agaciro bitewe nuko ibiti byatewe bizagirira buri wese akamaro, ahumeka umwuka mwiza ndetse bikazatuma umujyi wacu urushaho kuba mwiza".
Gitifu Mukandori kandi yaboneyeho gushimira cyane abakozi n'ubuyobozi bwa ONOMO Hotel Kigali bwahaye agaciro akamaro k'ibidukikije bakemera kwifatanya mu muganda ndetse anabizeza gukomeza gufatanya muri byose.
Umuganda wo gutera ibiti ku nkengero z'umuhanda ntiwakozwe mu Kagari ka Amahoro gusa kuko iki gikorwa cyakorewe mu tundi tugari turimo n'Akagari ka Rugenge.
Onomo Hotel Kigali, iherereye mu Karere ka Nyarugenge ugisohoka mu mujyi rwagati ahazwi nka Sopetrade, ikaba mu bilometero 10 uvuye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yatashywe ku mugaragaro mu 2018.
Ni hotel ya sosiyete yitwa ONOMO Hotel Group ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc. Iyi sosiyete ifite izindi hoteli hirya no hino mu mijyi ikomeye ya Afurika nka Dakar, Abidjan, Libreville, Bamako,Doula, Lome, Conakry, Casablanca, Cape Town, Johannesburg na Durban, Kigali , Kampala muri Uganda, na Dar es Salaam muri Tanzania.
Amashyamba ni kimwe mu bikorwa bizafasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze umwaka wa 2030, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yashyiriweho umukono i Paris mu Bufaransa muri 2015, agamije gusubiza Isi umwimerere w’ubushyuhe budakabije yahoranye mbere y’umwaduko w’inganda mu kinyejana cya 18.
Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru
Gitifu wa Muhima, Madamu Mukandori T. Grace ashimira cyane ONOMO Hotel bifatanyije mu Muganda
Umuyobozi mukuru wa ONOMO Hotel Kigali, Mediatrice Umulisa Rutayisire, ashimira cyane ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima