Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024,Nibwo i Kigali, Urwego rw'Umuvunyi rwagiranye Inama Nyunguranabitekerezo n'ibigo bitandukanye bikora imirimo ifitiye rubanda akamaro baganira ku ngamba zo gukumira no kurwanya ruswa.
Afungura iyi nama, Umuvunyi Mukuru Madamu, Nirere Madeleine yavuze ko hateguwe iyi nama mu rwego rwo gukangurira abakora mu bigo bitandukanye ku gutanga serivisi nziza, kwirinda ruswa no guhangana n’ikibazo cy’imikorere idahwitse ikigaragara hamwe na hamwe kimwe no kureba ingamba ziriho mu gukumira no kurwanya ruswa mu bigo bitandukanye byu mwihariko nka RURA, REG, aho biza ku isonga mu bifite abakozi baka ruswa abagenerwa serivisi batanga.
Yagize ati" Iyi nama yateguwe mu rwego rwo gukangurira abakora mu bigo bitandukanye nka REG, RURA n'ibindi biza ku imbere ku gutanga serivisi nziza, kwirinda ruswa no guhangana n’ikibazo cy’imikorere idahwitse. Ikiza abayobozi babyo bahageze, hari ingamba ziri buhafatirwe".
Umuvunyi Mukuru Madamu, Nirere Madeleine ahangayikishijwe cyane na ruswa ikigaragara mu batanga serivisi
Mupiganyi Apollinaire, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango]Urwanya Ruswa n’Akarengane,[ Transparency International Rwanda], yavuze ko kuba nta buryo buhari mu bigo bwo gukurikirana abakozi babo aho bagiye gutanga serivisi aribyo bituma bakira indonke mu buryo bworoshye.
Mupiganyi Apollinaire asaba ibigo kugenzura niba abakozi babyo batanze serivisi inoze
Agira ati" Usanga ibyo bigo nta buryo bunoze bwo gukurikirana abakozi babyo bagiye gutanga serivisi niba bayitangira ku gihe nibyo bituma baka indonke mu buryo bworoshye noneho utayitanze akabura uburenganzira bwo guhabwa serivisi agenerwa ndetse kandi uwemeye kuyitanga asigara ari umukene".
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, ABIMANA Fidèle, yabwiye itangazamakuru ko uwaka n'utanga ruswa bose batazigera bihanganirwa kuko uzajya afatwa azajya yirukanwa ntaneguza kandi agahita akurikiranywa dore ko hari cyane ko hari abakozi baatazigera yihanganirwa kuko serivisi atanga aba asanzwe ayihemberwa bityo agasaba abaturage gutanga amakuru kuriyo
PS wa Mninfra, ABIMANA Fidèle asaba abaturage gutanga amakuru ku bantu babaka ruswa
Ati" Muri Minisiteri icyo dukora hamwe n'inzego hari ingamba zitandukanye zirimo icyambere gutanga ziriya serivisi ku buryo bw'ikoranabuhanga aribyo bigabanya mu byukuri icyuho cyazana Ruswa cyangwa gutanga serivisi. Ibyo bintu biri gutangwa muri WASSAc na REG bigeze kure, nko muri WASSAC ndetse na REG twamaze gufata amakosa ajyanye no kwaka indonke no guhabwa ruswa, ibyo rwose ntituzigera tubyihanganira".
PS ABIMANA yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu babaka ruswa kuri serivisi bagiye kubaha bitewe nuko ibyo bagomba kubakorera baba babyishyuriwe bityo rero akaba ntampamvu nimwe ibemerera kuyakira ikiguzi.
Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa Mbere muri Afurika y'Uburasirazuba, rukaba u rwa kane muri Afurika mu kurwanya ruswa, inyuma ya Seychelles ifite 71%, Cap Vert ifite 64% na Botswana ifite 59%. mu gihe ku isi ruza ku mwanya wa 49 n’amanota 53% nkuko bikubiye muri raporo ngarukamwaka yshyizwe hanze ku wa 30 Mutarama 2024 na‘Corruption Perceptions Index’ igaragaza aho ibihugu bitandukanye ku Isi bihagaze mu kurwanya ruswa. Yasohotse kuri uyu wa 30 Mutarama 2024.
Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma ya Ibi bihugu byose uko ari byazamutse kuri uru rutonde.
Uyu muryango ugaragaza ko mu bihugu byabonye amanota meza naho hari ibibazo kuko hagaragara ibikorwa bya ruswa yambukiranya imipaka, kandi ngo nta ngamba bishyiraho zigamije kuyirwanya.
Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, François Valérian, yasabye ibihugu kurushaho guhagurukira ruswa mu rwego rwo kurengera abaturage igiraho ingaruka.
Muri rusange, Denmark ni yo iri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, n’amanota 90%. Ikurikirwa na Finland na Nouvelle Zelande. Somalia iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11%, inyuma ya Venezuela na Syria.
Tariki ya 09 Ukuboza buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. insanganyamatsiko y'uyu mwaka Igira iti "Dufatanye n’Urubyiruko mu kurwanya ruswa; Dutegure inyangamugayo z’ejo hazaza."
Amafoto: Ombudsman