Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Guinée, Mamadi Doumbouya, n’abanya-Guinée muri rusange, ku bw’isanganya riherutse kubera muri Stade iherereye mu gace ka N’Zérékoré, ubwo habaga imvururu nyuma y’umukino wahuje N’zérékoré FC na Labé FC zikagwamo abagera kuri 56 ku Cyumweru ku itariki ya 1 Ukuboza 2024.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yagize ati "Nihanganishije cyane umuvandimwe wanjye, Perezida General Mamadi Doumbouya n’abaturage ba Guinée ku bw’ubuzima bw’abantu bwaburiye mu isanganya ryabereye kuri stade muri N’Zérékoré. Twifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo n’abaturage ba Guinée muri rusange".
Uyu mukino wabereyemo iryo sanganya, wahuzaga amakipe yombi atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida Gen Mamadi Doumbouya kubera kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, aho abafana ba Labé bavugaga ko ikipe yabo iri kwibwa kuko yahawe amakarita abiri y’umutuku ndetse mu minota ya nyuma, aha penaliti N’zérékoré yari mu rugo.
Abafana ba Labé bahise batangira gutera amabuye aba N’zérékoré, gushyamirana gutangira ubwo, abantu bakwira imishwaro, abana barakandagirwa, abakuru burira uruzitiro. Ni mu gihe Polisi yateye ibyuka biryana mu maso igerageza guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa.
Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko abarenga 56 aribo bamaze kwitaba Imana, abarenga 100 bakomeretse bikabije, mu gihe abarenga 2000 bakomeretse nkuko IGIHE cyabigarutseho.
Perezida Gen Mamadi Doumbouya yihanganishije ababuriye ababo muri izi mvururu, asezeranya ubufasha abayikomerekeyemo.
Yagize ati “Ndihanganisha ababuriye ababo mu isaganya ryabaye nyuma y’umukino mu Mujyi wa N’zérékoré. Ndifuriza kandi abakomeretse gukira vuba. Inzezo z’ubuzima zirakora ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho kandi vuba.”
Amarushanwa nk’aya, yamamaye cyane muri Afurika y’Iburengerazuba aho azwiho kugira ubwitabire bukomeye cyane.
U Rwanda na Guinea ni ibihugu bikomeje kubaka umubano n’imikoranire igamije guteza imbere abaturage mu bihugu byombi.