Abanyeshuri bazitabira Iserukiramuco rya 'Unveil Africa Fest' bashyizwe igorora, Abakuru bizezwa ibyishimo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-04 16:27:21 Imyidagaduro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, Nibwo mu kiganiro n'itangazamakuru kuri Onomo Hotel, Abategura Unveil Africa Festival batangaje ko biyemeje gushyira igorora abakiri bato muri iri serukiramuco rizabagaragaramo mu rwego rwo kugirango 'abato bazataramire abakuru'.


Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, abariteguye batangaza ko rizakomeza kubaho ahanini hagamijwe guteza imbere umuco Nyarwanda ukagera muri Afurika no ku Isi yose.

Julius Mugabo uri mu bategura iri serukiramuco, yagize ati" Mu byukuri twahisemo izina 'Unveil' mu 'kumvikanisha gutwikurura umuco wa Afurika ariko duhereye hano mu Rwanda, kandi ni ngarukamwaka".

Yakomeje agira ati "Ni igitaramo twiteguye, ntabwo kidutunguye. Imyitozo yacyo igeze kure ndetse twafashe igihe kinini cyo kwitoza".


Julius Mugabo yavuze ko havayeho kugisha inama abakuru mu guhitamo abahanzi 'bazaririmba muri iri serukiramuco'. Ati "Ni abantu bakuru twagishije inama, nibo batubwiye abahanzi bazadutaramira, rero niyo mpamvu uri kubona aba bose."

Yavuze ko hari abayobozi bakuru bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika batumiwe muri iri serukiramuco ndetse hari n'abo mu Rwanda.

Julius Mugabo yavuze ko ibi bitaramo bizagera no mu bindi bihugu kandi 'tuzajya dukoresha abahanzi bacu ndetse n'abahanzi b'Igihugu tugiye gukoramo'.

J-Sha, itsinda rishya mu muziki, ndetse bamaze gushyira hanze indirimbo zumvwa cyane mu itangazamakuru. Aba bakobwa bavuze ko bahishiye byinshi iri serukiramuco dore ko biteguye bihagije bazagaragaza mu gitaramo'

Ku rundi ruhande, Bunganirwa na Chrisy Neat ndetse na Sangwa Aline uyobora Itorero Intayoberana bahamirije itangazamakuru ko ntampungenge kuri bo bitewe nuko bakoze imyiteguro ihagije izafasha abakunzi babo kuryoherwa n'igitaramo.

Siboyintore na Arsene uhagarariye Himbaza Club, basobanuye ko bamaze kugaragaza mu bitaramo byinshi ndetse bashingiye ku bumenyi bafite aho bagize bati" 'tuzakora ibishoboka byose abantu banyurwe ku buryo bazataha batabishaka bifuza ko bwacya tukongera'.

Uwase Clarisse uri mu bateguye iki gitaramo, yavuze ko ababyeyi 'bazazana n'abana babo biga mu mashuri abanza kwinjira bizaba ari ubuntu'. Ati "Ni ubutumwa bwiza kuri twe mudutumikire hose kuko dukeneye ko umuco Nyarwanda ugera kure uhereye mu bakiri bato."

Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana, riririmbemo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo itike yiswe 'Bisoke' igura 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

Alice yahamije ko abanyeshuri bazaherekeza ababyeyi babo bazinjirira ubuntu
Julius Mugabo ari mu bateguye iki gitaramo

Junior Rumaga yijeje kuzashimisha abazitabira igitaramo
Victor Rukotana yarahiriye gushimisha abazitabira "Unveil Africa Festival" 
Umunyamakuru Kate Gustave Nkurunziza yayoboye ikiganiro n'itangazamakuru
Buri wese yarahiriye gutanga ibyishimo

Amafoto: Inyarwanda

Related Post