Umuhanzikazi
Spice Diana wo muri Uganda , yatangaje imwe mu mpamvu yatumye abasha kumara
igihe kinini mu muziki akomeza kuguma ku rwego rwo hejuru yigira ku bahanzi bagenzi be ndetse atibagiwe n’abakizamuka
Uyu
muhanzikazi umaze hafi imyaka 15 agaragara cyane mu myidagaduro ya Uganda,
yavuze ko gukomeza kwigira ku bandi bahanzi ari imwe mu ntwaro imufasha kugendana n’igihe
mu muziki.
Mu kiganiro
yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Spice Diana yasobanuye ko akunda
kugumana umutima ufunguye, akumva ibitekerezo by’abandi bahanzi hatitawe ku
gihe bamaze mu muziki.
Yagize ati:
“Nigira ku muntu uwo ari we wese, ndetse no ku bahanzi bakizamuka. Buri gihe
hari ikintu mbigiraho kuko akenshi bazana ibitekerezo bishya.”
Yavuze ko
ubushake bwo kwitegereza no kwigira ku bandi bwamufashije kuguma mu bahanzi
bakunzwe ndetse no kumenya guhindura uburyo akora umuziki bijyanye
n’imigendekere mishya y’uru rwego.
Spice Diana
yanavuze ko ikindi cyamufashije gukomeza gutsinda mu muziki ari kubungabunga
umubano mwiza n’abandi bantu bakora mu ruganda rw’imyidagaduro.
Yavuze ko
kugirana umubano mwiza n’abahanzi, abatunganya umuziki ndetse n’abandi bakora
muri uru rwego byagize uruhare runini mu kumufasha gukomeza gutera imbere mu
mwuga we.
Spice Diana
ni umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Uganda, aho indirimbo ze zakunzwe
cyane mu gihugu ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Like This Post? Related Posts