Zimbabwe: Abofisiye bakuru ba RCS basoje amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-08 06:32:24 Amakuru

Ku wa 06 Ukuboza 2024, Nibwo mu gihugu cya Zimbabwe habereye ibirori byo gusoza ayo mahugurwa y'Abofisiye bakuru bo Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero, bari bamaze umwaka bahererwa muri icyo gihugu.

Ni ibirori byitabiriwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni.

Abasoje ayo mahugurwa ni abofisiye bakuru 44 b’Abanya-Zimbabwe barimo batanu ba RCS. Ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero. Yatanzwe ku bufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe.

Muri Zimbabwe ni ubwa kabiri aya masomo yiswe “Senior Management and Development Course in Corrections (SMDCC)” yari akozwe mu gihe ari ubwa mbere RCS yohereje abofisiye bayo muri icyo gihugu.

Ibirori byabereye kuri Chikurubi Dam View, biyoborwa na Minisitiri w’Ubutabera muri Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi n’abandi bayobozi bakuru bo muri icyo gihugu.A

basoje masomo bahawe imidali y’ubuyobozi mu micungire myiza y’amagororero n’impamyabushobozi mu icungamutungo n’imiyoborere yatanzwe na Zimbabwe Open University n’izindi mpamyabushobozi zatanzwe n’ibigo byo muri Zimbabwe.

CG Murenzi yaganiriye n’abayobozi batandukanye bo muri Zimbabwe ku buryo bwo gusangira ubumenyi no gukomeza ubufatanye mu kunoza imicungire y’abagororwa n’abantu bafunze no gukomeza gahunda y’igorora ihamye.

Biteganyijwe kandi ko CG Murenzi azasura ikigo cya Marondera kigororerwamo abagore bitegura gusubira mu muryango n’ikigo gikorerwamo ubuhinzi n’ubworozi cya Mazoe kugira ngo hasangirwe ubunararibonye ku buryo bwo gufasha imfungwa n’abagororwa mu kongera umusaruro no kubinjiza mu buzima busanzwe.

Ubwo bufatanye bw’ibihugu byombi bushingiye ku masezerano y’imikoranire mu bijyanye n’igorora yasinyiwe i Harare mu 2021 bikozwe na za Minisiteri z’Ubutabera, hagamijwe guhurira ku mishinga itandukanye yo guteza imbere ibijyanye n’igorora.

Bishingiye kuri ayo masezerano, Komiseri Mukuru w’Urwego rwa Zimbabwe rushinzwe Igorora, CG Dr. Moses Cryil Ngawaite Chihobvu mu 2023 yasuye u Rwanda mu ruzinduko rugamije guhanahana ubunararibonye hagati y’urwego ayobora na RCS.




Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi(hagati) ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni(iburyo)

Related Post