Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yageze muri Mauritanie, aho yitabiriye inama ku burezi n’ubumenyi bw’urubyiruko mu bijyanye n’umurimo yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byanditse ko Perezida Kagame yageze i Nouakchott kuri uyu wa Mbere. Yakiriwe na mugenzi we, Perezida Mohamed Ould Ghazouani usanzwe ari n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye yateguwe na AU ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana UNICEF.