Muhire Kevin yavuze ko ibyo yavuze kuri Niyomugabo Claude ataribyo byari ugutwika

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-12-10 15:34:07 Imikino

Captain wa Rayon Sports Muhire Kevin, yavuze ko ibyo yavuze ko Niyomugano Claude yamuburiye ko hari umukinnyi wa APR FC ushaka kumuvuna  bitaribyo, ahubwo byari ugushyushya abantu , ibizwi nko gutwika.

Kuwa 6 ubwo Rayon Sports yari imaze kunganya na APR FC,  Muhire Kevin yavuze ko umukino wari ukomeye ,ndetse ko harimo guhangana cyane , byatumye abona ko Taddeo Luanga wa APR FC agamije kumuvuna , ngo amukure mu kibuga kuri uwo mukino.

Muhire Kevin watowe nk'umukinnyi w'umukino ku ruhande rwa Rayon Sports, yavuze ko Captain wa APR FC Niyomugabo Claude , yamugiriye inama yo kwitonda Kevin yagize ati" intego ya Luanga yariyo kumvuna , kugirango mvemo ntibyacamo, turi abakinnyi bakuru iyo uri mu kibuga aba ari intambara ,ni inshuti yanjye ariko mu kibuga nta bushuti buba bukirimo , na Claude ubwe yanyegereye ,arambwira ngo wirinde turgukeneye muri CHAN , kandi ni captain wa APR FC " .

Aya magambo ya Kevin ntabwo yakiriwe neza na benshi , cyane cyane ku ruhande rwa APR FC  na Niyomugabo Claude , mu kiganiro yagiranye na B&B Muhire Kevin yavuze ko ibyo yavuze ataribyo , ndetse ko abantu babihaye uburemere bidafite avuga ko ibyo yavuze byari ugutwika .


Muhire Kevin ngo amagambo yavuze kuri captain wa APR FC yari ayo gushyushya abantu

Mu magambo ye Muhire Kevin yagize ati" hari ibintu nabonye birimo birazenguruka ahangu hose , ni ibintu navuze kuri captain wa APR FC,  nkuko nabivuze kare umupira ni ukwishimisha ( entertainment) , umukino wari warangiye twanganyije , mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we ashaka kumvuna , nabivuze nka entertainment,  Claude ntabyo yavuze , ninjye wabovuze kuko narinzi ko nimva mu kiganiro n'itangazamakuru arahita akurikira".

Kevin yavuze ko ibyo yavuze bidakwiye guhererekanwa uko byagenze, ndetse yemeza ko benshi babihaye inyito itariyo , avuga ko we yashakaga gutwika, ati"Claude nyuma twaravuganye , musobanurira uko bimeze , kugiti cyanjye numva umupira w'amaguru ari entertainment, kandi turi abacyeba , ntabwo wambwira ngo Claude yakwifata akaza ambwire ibintu kandi amakipe ari amakeba ".


Kevin yavuze ko yavuganye na Claude akamusobanurira kubyo yavuze 

Kevin yasoje asaba imbabazi ababifashe nabi avuga ko yabivuze ashaka gushyushya abantu gusa , ati " ababifashe nabi bambabarire njyewe nabivuze nka entertainment nshaka gushyushya , abajijwe niba byari ugutwika , ati yego ,yego  kuko ni umuntu wanjye nanjye mba ngomba kumuha challenge nawe akagira icyo abivugaho".

Si ubwambere Muhire Kevin avuze amagambo afite aho ahurira na APR FC ntafatwe neza n'abakunzi biyi kipe , kuko nko muri 2015 uyu musore yavuze ko adashobora gusinyira APR FC,  ngo kuko abona ari nka gereza , amagambo yaje kuvuguruza muri uyu mwaka avuga ko byari ubwana , ndetse avuga ko hari abantu bo muri iyi kipe bigeze ku mwegera ngo ayisinyire ariko ntibyakunda.

Related Post