Senimga Innocent utoza Etincelles FC yasabye imbabazi abafarana ba Rayon Sports, ku magambo yavuze muri shampiyona iheruka ko agiye gutsinda iyi kipe , agahesha igikombe APR FC afata nk'umubyeyi.
Umwaka ushize w'imikino, ubwo ikipe ya Etincelles FC yari igiye kwakira Rayon Sports , nibwo Seninga Innocent yagira ikibazo n'abakunzi ba Rayon Sports, uyu mugabo yavuze ko agomba gutsinda Rayon Sports yari ihanganye na APR FC icyo gihe, kugirango afashe APR FC gutwara igikombe, yongeraho ko APR FC ayifata nk'umubyeyi we.
Ayo magambo yababaje benshi mu bakunzi ba Rayon Sports, ndetse benshi mu bakunda umupira w'amaguru mu Rwanda bavuga ko ntabunyamwuga burimo , mu kiganiro yagiranye na RBA, Seninga Innocent yavuze ko yavuze ayo magambo kugirango ashyushye umukino , gusa asaba imbabazi abakunzi ba Rayon Sports.
Seninga Innocent avuga ko nta kibazo afitanye n'abafana ba Rayon Sports
Seninga yagize ati " Ngirango isomo nararibonye ,kandi ngirango hari igihe amarangamutima arenga umuntu , ikikuri ku mutima ukagisohora ,ariko nibaza ko ibyo byose byarangiranye na season ishize, ubu icyo mpanze amaso ni Etincelles FC ".
Abajijwe niba abona azabana neza n'aba rayon ,Seninga yagize ati "aba Rayon bagomba kumva ko turi aba siporutifu, njyewe navuze biriya kugirango baze hano bari tayali nta mutima mubi , ntacyo mpfa n'aba Rayon nagirango umukino uhindure isura baze bazi ko baje gukina finari , niba barabyumvise nabi bambabarire ".
Seninga yavuze ko ibyo yakoze atabyita ikosa 100%, avuga ko ikibazo yasubije yari ikibajijwe kenshi , yumva ko agomba kumusubiza , avuga ko abona ko ntakibazo bizamuteza ku mwuga we wo gutoza , Seninga Innocent yakunze kumvikana avuga ko ari umwana wa APR FC, benshi bakumva ko ubwo ikipe atoza biba byoroshye gutsindwa na APR FC, kuko umwana atabuza umubyeyi amanota kandi ayakeneye.
Seninga Innocent yafashije Etincelles FC kuguma mu cyiciro cya mbere , ndetse ubu yamaze kongera amasezerano y'umwaka umwe atoza iyi kipe yo mu bugoyi, Etincelles FC iri mu makipe yamaze gutangira imyitozo , yitegura umwaka w'imikino 2025-2026.