• Imikino / FOOTBALL

President wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yavuze ko yababajwe n'imyitwarire y'iyi kipe ku mukino wa AS Muhanga,  avuga ko yabonye abakinnyi barirwanyeho , nta mayeri y'umutoza arimo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 , Twagirayezu Thadee yavuze ko atishimiye uko ikipe ye irimo gutozwa, ndetse ko abon ko abakinnyi barimo kwirwanaho mu kibuga ,nta mayeri y'umutoza abona , yavuze ko byashoboka ko Rayon Sports idatsinda uyu mukino ariko abakinnyi beza ifite babashije kwirwanaho.

Ubwo yabazwaga uko yanonye ikipe ye ku mukino wa Muhanga yagize ati " Navuye Muhanga ntameze neza , ntabwo nishimye" bamubajije icyo abona kibura ati " tactics ( amayeri y'umukino ari hasi , mwarebye uko twakinnye haba mu gice cya mbere cyangwa icya 2 , ariko abakinnyi kubera ko ari beza bagiye mu kibuga bariyeranja .


Imitoreze ya Afhamia Lofti ntabwo irimo kunyura abakunzi ba Rayon Sports 

Yavuze ko atishimiye uko umutoza ahagarika abakinnyi mu kibuga , kuko ubona ko bitaboneye , ikipe ya Rayon Sports itozwa n'umunya Tunisia Afhamia Lofti,  ikomeje kwitegura umwaka w'imikino,  harimo n'amarushanwa ya CAF Confederations Cup.

Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports butishimira imitoreze ya Afhamia Lofti, President wa Rayon Sports avuga ko bateganya kuganira n'ubuyobozi kugirango iki kibazo gikemuke , avuga ko mugihe bitakemuka ubwo ubuyobozi buzaba bunaniwe .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments