Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, Nibwo Brian Kagame, Umuhungu akaba na Bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy mu Bwongereza.
Aya makuru yatangajwe bwa mbere na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston binyuze ku rubuga rwe rwa X, avuga ko Brian Kagame ari umwe mu basirikare basoje amasomo muri iri shuri.
Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, n’abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame ndetse n'inshuti ze.
Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa no mu Ngabo z’u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’igihugu.