Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Mahoro, Akagari ka Karambo, mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, hamenyekanye inkuru y'incamugongo y'umusore wasanzwe mu nzu yapfuye, hagakekwa ko yiyahuye.
Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera witwa Bernabe, babwiye BTN TV ko bashenguwe cyane n'urupfu rwe kuko yari umuntu mwiza kandi ubana neza na buri wese.
Umusore wakoranaga na nyakwigendera muri MAGERWA, yatangarije BTN ati" Bernabe witabye Imana twakoranaga MAGERWA yari umushoferi, duheruka kubonana amaso ku maso ku wa Kabiri ariko ku wa Kane ntiyigeze aza ku kazi ku buryo yashakishijwe noneho bahamagaye nyiri nzu yari acumbitseho avuga ko ahari aragenda amuhuza na nyirabuja ahita mutuma aragenda ariko ntiyagaruka".
Akomeza ati" Akimara kuburirwa irengero twagerageje guhamagara umurongo akoresha wa telefoni ntiyitaba gusa ikitabwa n'umukobwa ntavuge bivugwa ko bari bamaranye iminsi cyakora uyu munsi nza kumenya amakuru yuko yitabye Imana nyuma yuko wa mudamu yari acumbitseho ampamagaye abimenyesha. Yatubababaje cyane kuko bisa nkaho byabaye yaramaze kubitegura bitewe n'ibaruwa yasize yanditse asezera inshuti babanye".
Umulisa Speciose, Umuyobozi w'isibo nyakwigendera yari atuyemo, yahamirije iby'iyi nkuru mbi BTN TV aho yavuze ko bamenye aya makuru ku isaha ya Saa Kumi z'umugoroba nyuma yuko ahamagawe amenyeshwa ko Bernabe utuye kwa John yasanzwe mu nzu yapfuye.
Agira ati" Hari umukobwa wamukoreraga amasuku nkuko bisanzwe, yumvishe nyakwigendera ataka agiye kureba icyo abaye agize ngo akingure asanga yafungiye imbere noneho atabaje nibwo bampagaye ndahagera ntanga uburengenzira bwo kuhafungira twinjiye mukoze nsanga yikubise hasi yubamye mukoze numva yagagaye duhita duhuruza Polisi nayo ihita idutabara".
Nyakwigendera yasize yanditse ubutumwa mu ibaruwa aho yasezeye abanyeshuri biganye, abo bakoranye ndetse avuga ko ntamwana yigeze abyara.
Ibaruwa yasize yanditse
Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali