Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi barimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-23 17:55:31 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu baherutse guhabwa imirimo mishya muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2024.

Harimo kandi Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ya Siporo umwanya ushyizweho bwa mbere kuva iyo minisiteri yashingwa, Godfrey Kabera wagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta asimbuye Richard Tusabe.

Perezida Kagame, Ubwo yakiraga indahiro z’aba bayobozi, yasabye abayobozi bashya, ko kurahira kwabo bitaba mu mvugo gusa.


Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro z’aba bayobozi

Yagize ati “Nkunze kubivuga kenshi, indahiro ntabwo ari umugenzo gusa, ifite uburemere bwayo kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa. Ubwo rero iteka iyo muri kuri iyo mirimo, birumvikana ko ubwo buremere bw’iyo mirimo buba buri mu bwenge bwanyu no mu mitima yanyu mubyumva ko mugomba kubyubahiriza nubwo atari uko bigenda ku bantu bose, barahira ariko ntibakore ibyo barahiriye.”

Perezida Kagame yakomeje ati“kuba ari mwe mutoranyijwe, bikwiriye kongera uburemere bw’izo nshingano. Kandi iyo bageze kuri iyo mirimo ntabwo ari ngombwa ko abantu bakwiriye gushakisha impamvu yo kutubahiriza iyo mirimo.”

Mukazayire warahiriye kuba Minisiriri wa Siporo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri imirimo yagiyeho avuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB aho yari umuyobozi mukuru wayo kuva muri Nzeri 2024 akaba yawusimbuweho na Uwayezu François-Régis, uherutse gutandukana na Simba SC yari abereye Umuyobozi Mukuru.



Related Post