Bwa mbere mu Rwanda habonetse umutoza w'iteramakofe ufite impamyabumenyi mpuzamahanga

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-12-25 10:10:36 Imikino

Bwa mbere u Rwanda rwabonye umutoza w'Iteramakofe , ufite impamyabumenyi yo kurwego  mpuzamahanga , itangwa n'ishyirahamwe ry'umukino w'iteramakofe ku isi .

Umutoza SEMWAHA ALI INDUGU usanzwe atoza ikipe ya Bodymax yabonye impamyabumenyi iri ku rwego mpuzamahanga,aba umutoza wa mbere uyibonye mu Rwanda.

Iyi mpamyabumenyi yayikuye mu mahugurwa y'iminsi 15, yitabiriye atangwa n'Impuzamashyirahamwe y'umukino w'Iteramakofe ku Isi "IBA" mu Busuwizi ariko akaba yarayakoreye kuri marandasi abifashijwemo na Bodymax yamwishyuriye byose kugira ngo ayabone.


Bodymax boxing Club yungutse umutoza ufite impamyabumenyi yo kurwego mpuzamahanga

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Iteramakofe mu Rwanda Vicky KALISA avuga ko bashimira Bodyamx yatumye uyu mutoza abona iyi mpamyabumenyi kuko ariwe wa mbere muri uyu mukino mu Rwanda uyibonye bityo ubu akaba ashobora guherekeza ikipe y'igihugu cg abakinnyi bajya gukina imikino M
mpuzamahanga kuko mbere nta mutoza wari uri ku rwego rwo kujya muri iyi mikino.

Umuyobozi wa Bodymax Madam Emma,  yavuze ko iyi mpamyabumenyi inaha icyizere bo nka Bodymax cyuko abakinnyi babo bazaba bafite ubushobozi bwo gutsinda , kuko bazajya baba bafite umutoza ufite ubumenyi bwo kurwego rwo hejuru, Emma yagize ati " ntabwo wanjya mu mukino utizeye ko umuntu uhereje umukinnyi, afite ubushobozi bwo ku mufasha , kumwigisha  kumurinda .


Umuyobizi wa Bodymax Madam Emma yavuze ko iyi ari intangiriro 

Yavuze ko bashyize imbaraga mukuzamura abakinnyi bafite ubushobozi, kandi ko umukinnyi atagira ubushobozi mu gihe umutoza we ntabwo nawe afite, yakomeje avuga ko icyo bashyize imbere , ari ugutanga ubumenyi ku batoza n'abakinnyi ba Bodymax boxing club , ndetse bari kujya mu nzira yo gukora Sports ariko y'ubucuruzi , bakava ku gukora ibintu batarabigize umwuga .

Related Post