Kugeza kuri uyu munsi hari hasigayemo abakinnyi 67 muri 84 batangiye nyuma y’uko abandi bagiye bavamo bitewe n’impamvu zitandukanye. Nk'uko bisanzwe, abakinnyi babanje kugenda ibilometero 3.1 bitabarwa.
Abakinnyi batangiye bari hamwe gusa bamwe bagashaka kugenda ariko bikarangira igikundi kibacitse. Bruno Martins w'Ikipe ya Localiza ni we wegukanye amanota y'Umusozi wa Buranga ku kilometero cya 19.
Reuben Thompson wa Lotto-Groupe Wanty yaje kujya imbere ubundi ku kilometero cya 30 Novak na Parrera ba Movistar Devo Team nabo bamusangayo.
Reuben Thompson yegukanye ya Sprint yatangiwe ku kilometero cya 40, yegukana amanota y’Umusozi wa Tetero n'ay’umusozi wa Gicumbi yatangiwe ku kilometero cya 83.
Ba bakinnyi batatu bari bari imbere bakomeje gushyiramo intera hagati yabo n’igikundi kugeza n'aho hagiyemo iminota ibiri. Mu bilometero 30 bya nyuma iyi ntera yatangiye kugabanyuka.
Reuben Thompson bageze i Nyabugogo yabasize ajya imbere wenyine ariko birangira igikundi kimufatiye kwa Mutwe. Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2026 kegukanwe na Bravo Ribeiro w’imyaka 19 akaba akinira Soudal Quick-Step Development Team akoresheje amasaha atatu, iminota 20 n'amasegonda 59.
Yakurikiwe na Van Gils Lucas wa Lotto Groupe Wanty na Mulueberhan Henok wa Eritrea, akaba yabasize amasegonda 9.
Umunyarwanda waje hafi ni Masengesho Vainqueur wa Benediction Banafrica Team waje ku mwanya wa 16 akaba yasizwe amasegonda 30 n’uwa mbere.
Kretschy Moritz wa NSN Development Team ni we wakomeje kwambara mwambaro w’umuhondo. Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Niyonkuru Samuel wa Team Amani akaba ari ku mwanya wa 17 aho asigwa iminota itanu n’amasegonda 51.