Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Sanganiro, Akagari ka Gakoni, mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Rusizi, hasanzwe umurambo w'umukecuru w'imyaka 56 wari watwawe n'umugezi wa Muhuta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel, mu kiganiro yagiranye na BTN TV ku murongo wa telefoni, yavuze uko ubuyobozi bwamenye amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera.
Yagize ati " Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera twayamenye mu gitondo Saa 09h08, nyuma yuko abaturage bahurujwe n'umusaza witwa Ndagijimana Welars uri mu kigero cy'imyaka 68 bari bavanye muri santeri ya Gakoni noneho bagera ku mugezi wa Muhuta akaba aribwo uyu mukecuru atwarwa n'amazi ubwo bageragezaga kuwambuka".
Gitifu Ndamyimana akomeza ati" Ubwo rero kubera imvura nyinshi yari amaze kugwa bigatuma imigezi y'inaha yuzura ku buryo bigora uwo ariwe wese ushaka kuyambuka. Uyu musaza akimara kubona ko mugenzi we bari kumwe atwawe n'amazi yagize ubwoba ahita ajya guhuruza, abaturage baje barashakisha baramuheba kugeza ubwo Saa Saba bafashe umwanzuro wo gusubira mu rugo bakiyemeza kugaruka bukeye.
Mu gitondo bagarutse bongera kumushakisha cyakora bamusanga ku nkombe z'undi mugezi. Umuryango we wanze ko bakorera umurambo we isuzumwa kuko n'ubundi byagaragaye ko ari amazi yamwishe".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse no gusaba abaturage muri rusange kwirinda kunyura ahantu hashobora kubateza akaga byu mwihariko nk'abanyura ku migezi mu gihe cy'imvura.