Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Nibwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Ni ubutumwa bwagiye ahagaraga binyuze ku rubuga rwa X rw'Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Jean-Guy Afrika wari usanzwe akorera Banki Nyafurika y’Iterambere, African Development Bank, agiye kuri uyu mwanya, asimbuye Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 20 Ukuboza 2024.
Kuva mu 2006-2008 Afrika yari Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu cyahoze ari Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA. Iki kigo cyaje guhuzwa na RDB mu 2008.
Kuva mu 2008-2010 yagizwe inzobere ishinzwe gusesengura ingamba na politike, umwanya yavuyeho ajya gukorera AFDB, aho yatangiye akora nk’inzobere ishinzwe politike y’ubuhinzi.
RDB ni urwego rwashyizweho n’Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry’urwego rw’abikorera.
Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB