Umuraperi Bushali yashenguwe n'urupfu rw'umubyeyi we

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-15 08:13:14 Imyidagaduro

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, Nibwo umubyeyi we w'umuhanzi w'umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya  Bushali akoresha ku rubyiniro ,yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu muraperi yasangije abamukurikira ibimenyetso bimugaragaza ari mu gahendi kenshi asuka amarira, yongera kwandika ijambo rigira riti’mama’ naryo ariherekesha amarira.

Umwe mu nshuti z’uyu muraperi akaba n’umwe mu bamufasha mu muziki, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Bushali ababajwe no kubura umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri. Icyakora ntabwo Bushali aravuga ku rupfu rw’umubyeyi we.

Uyu muhanzi abuze umubyeyi nyuma y’iminsi mike asohoye album yise “Full moon” avuga ko yafatanyije n’umuryango we, urimo umugore we n’abana babiri bamaze kwibaruka.

Inshuro nyinshi Bushali yakunze kubwira itangazamakuru ko uretse Imana imuba hafi mu muziki, ikindi gikunze kumufasha mu muziki we ari amasengesho y’ababyeyi be cyane cyane nyina umubyara.

Related Post