Umunyarwenya
Patrick Salvado umaze kubaka izina hano
mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubera urwenya rwe yatumiwe i Kigali mu gitaramo cy’urwenya
rukorwa mu rurimi rw’Icyongereza aho yatumiwe n’umunyarwenya Babu Joe.
Ni igitaramo
kiba ku wa Gatanu wa buri byumweru bibiri, ariko kikaba mu cyumweru icya Gen-z
comedy kitabayemo kuko cyatekerejweho hatagamijwe ibyo bitaramo byuzuzanya
bigasusurutsa benshi
umunyarwenya
Babu Joe uri mu bategura icyo gitaramo yadutangarije ko batekereje gutumira Patrick Salvado mu
rwego rwo kwagura imipaka kugira ngo igitaramo kirusheho kumenyekana no
gukundwa.
Ati: “Patric
Salvado ni umunyarwenya mwiza kandi ubikoze igihe, twamutumiye twifuza kwagura
imikoranire n’abandi banyarwenya kuko tuzazana n’abandi barimo abo muri Kenya,
gusa ubu niwe twahereyeho kuko yari akumbuwe mu Rwanda ntiyahaherukaga kandi
arahakunda.”
Yongeraho
ati: “Ikindi kandi turashaka ko abantu bamenya ko igitaramo gihari ndabizi neza
ko Salvado azasiga hari benshi bamenye ko icyo gitaramo kiba.”
Agaruka ku
mpamvu batekereje kujya bakora icyo gitaramo gikoze mu zindi ndimi avuga ko ari
ukubera ko hari abaza gusura u Rwanda batumva Ikinyarwanda kandi bakunda
urwenya bakabura aho bataramira.
Yagize ati:
“Ni igitaramo twatekereje nyuma yo kubona ko Visit Rwanda imaze gutera imbere,
u Rwanda rurasurwa ugasanga umunutu yumva Icyongereza cyangwa Igifaransa gusa,
kandi ntibikwiye ko abadusura batumva uruimi rwacu bicwa n’irungu ahubwo
bagomba kubona igitaramo cy’urwenya kiri mu rurimi bumva.”
yakomeje avuga ko batangiriye muri Mundi center nyuma bakaza kugirana amasezerano
y’igihe kirekire na Kigali Universe ari naho igitaramo gisigaye Kibera.
Babu avuga
ko igitaramo cyatangiye kitwa ‘Sunday Night Live’ (SNL) nyuma bakaza gusabwa
n’abakunzi bacyo kugihindurira umunsi kuko ku Cyumweru habagoraga kuri ubu
kikaba gisigaye kiba kuwa Gatanu cyitwa ‘Thank God it’s Funny’
Biteganyijwe ko Patrick Salvado azataramira i Kigali tariki 06 Werurwe 2026
muri icyo gitaramo basigaye bita ‘Thank God it’s Funny’.
Patrick
Salvador yaherukaga gutaramira mu Rwanda tariki 21 Werurwe 2024, mu gitaramo
cya Gen-Z Comedy show.