Umukinnyikazi wa Filime akaba n’umwanditsi wazo, Nyambo Jesca yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya yise “ Mwenedata”
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Youtube, ikurikirwa n’abarenga ibihumbi 391, ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 02 Werurwe 2026, Nyambo yasangije abamukurikira integuza y’iyi filime nshya izatangira gutambuka guhera ejo ku wa Kabiri , Saa 16h00 tariki ya 03 Werurwe 2026 , ku rukuta rwa Youtube ye.
Iyi filime ishingiye ku nkuru ya Nyambo Jesca, uba yarakuze azi ko ari ikinege nta wundi muvandimwe agira, nyuma yaho Nyambo aza kugira urugo ariko nyuma y’igihe umugabo we agatangira kumuca inyuma bikageraho amusimbuza inshoreke mu rugo rwabo.
Nyambo abaho ubuzima bugoye aho aba asabwa kwihanganira gufatwa nk’umukozi wo mu rugo kandi yarahoze ari umugore mu rugo rwe.
Inkuru ya filime ikomeza igaragaza ko Nyambo aza kumenya ko burya afite musaza we atazi ari na ho haturutse izina rya filime, Mwenedata, uyu musaza we aba ari umuherwe ndetse aza gusabwa akazi n’aya nshoreke yatwaye Nyambo Jesca umugabo.
Filime nshya ‘Mwene Data’ ya Nyambo Jesca, yakinnyemo bamwe mu bakinnyi bafite amazina azwi mu ruhando rwa Sinema Nyarwanda abo barimo : Mukakamanzi Beata (Mama Nick), Kamanzi Didier, Killaman ndetse n’abandi benshi.
Nyambo Jesca w’imyaka 27 y’amavuko, agiye gushyira hanze iyi filime ye nshya isanga izindi yagiye akora zigakundwa cyane zirimo: The Message ndetse n’iyitwa Ibanga.
Reba integuza ya filime “Mwene Data” Nyambo Jesca agiye gushyira hanze