Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye n'umusore yihebeye wo muri Burkina Faso

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-15 17:59:37 Imyidagaduro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, Nibwo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango, Ishimwe Vestine usanzwe aririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we Dorcas, yasezeranyemo mu mategeko n’umukunzi we ukomoka mu gihugu cya Burkina Faso.

Amakuru dukesha IGIHE, avuga ko umuhango wo gushyingirwa wakorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere Saa Kumi z’umugoroba gusa hakaba nta muntu n’umwe wari wemerewe kuhafatira amashusho n’amafoto biturutse ku itegeko ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu mukobwa muri muzika.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana kuva mu myaka y’ubuto bwabo.

Kugeza ubu ntamakuru arambuye aramenyekana kuri uyu musore bivugwa ko yasezeranye n'uyu muhanzi kazi uririmbana na murumuna we Dorcas bamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Iriba, Ibuye, Kumusaraba, Arakiza, Neema n'izindi. 

Related Post