Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel Manizo, yatangaje ko ageze ku cyemezo cyo gusezerana n’umukunzi we Sandra Teta, bamaze igihe kinini bakundana.
Aya makuru aje nyuma y’igihe kirekire umubano
w’aba bombi ukurikiranywe cyane mu itangazamakuru, ahanini bitewe n’uko wagiye
urangwamo ibibazo n’amakimbirane, rimwe na rimwe bikagera ku kurwana, ariko
nyuma bakongera kwiyunga.
Nubwo ibyo bibazo byatumye benshi bashidikanya
ku hazaza h’urukundo rwabo, Weasel Manizo na Sandra Teta bakomeje kugaragaza ko bakundana byimazeyo
kandi bafite intego yo kubaka urugo ruhamye.
Mu butumwa aherutse gutanga, Weasel yavuze ko
igihe kigeze ngo ashyire umubano wabo mu buryo bwemewe n’amategeko, agaragaza
ko ubukwe bushobora kubera mu Rwanda, igihugu cy’amavuko ya
Sandra Teta.
Nubwo bimeze bityo, nta tariki nyirizina
iratangazwa ku bijyanye n’uyu muhango utegerejwe.
Sandra Teta asanzwe akomoka mu Rwanda, mu gihe Weasel Manizo ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda, ibintu bituma umubano wabo uba uwambukiranya
imipaka y’ibihugu byombi.
Aba bombi bamaze no kubyarana abana babiri
b’abakobwa, bikomeza kugaragaza uburemere bw’umubano wabo n’ubwo wagiye
ugaragaramo ibihe bikomeye.
Abakurikiranira hafi imyidagaduro barimo
gutegereza kureba niba koko aba bombi bazasohoza uyu mugambi w’ubukwe, ushobora
kuba umwe mu mihango izakurura abantu benshi mu karere.