Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Zindiro, Akagali ka Kinyaga, mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, ahagana Saa 19h00, habereye impanuka y'imodo kayahitanye umuntu 1 hakomereka 15 barimo 3 bakomeretse bikomeye.
Bamwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka y'imodoka iri mu bwoko bwa Fuso, babwiye BTN TV ko yataye umuhanda yinjira muri Salon de Coifure yaririmo abantu, yavaga kuri Azam yerekeza Zindiro igeze ahamanuka igonga iturutse inyuma imodoka Toyota Carina E yari imbere yayo bajya mu cyerekezo kimwe, imodoka irakomeza igonga inzu zirimo itunganyirizwamo ikanakorerwamo imisatsi (sallon de coiffure).
Amakuru akomeza avuga ko hangiritse iyo nzu ya Sallon de coiffure n'ibikoresho byayo ndetse n'izo modoka 2 noneho abakomeretse cyane bahita bajyanwa kuvurizwa ku Bitaro bya Kanombe ndetse n'ibya Kibagabaga mu gihe umurambo wajyanwe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda , SP Kayigi Emmanuel yahamirije iby'iyi mpanuka BTN, aho yavuze ko hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Sp Kayigi waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yasabye abatwara ibinyabiziga Kwitwararika mu gihe babitwaye cyane ko umuhanda uba uwuhuriramo n'abandi barimo n'abanyamaguru ndetse bakirinda umuvuduko, uburangare ubwaribwo bwose n'ubushishozi.
Ati “Abantu kandi bagomba kwirinda umuvuduko ndetse n’uburangare ubwo ari bwo bwose.”
Amafoto: IGIHE