Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, Nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, yahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame mu muhango wabereye i Maputo wo kurahira kwa Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo.
Daniel Francisco Chapo, Perezida mushya wa Mozambique w’imyaka 48, arahiye nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu kwezi k’Ukwakira 2024 aho yegukanye amajwi 65.15%, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba barahise batangaza ko batanyuzwe n’ibyavuye mu matora.
Uyu muhango ubaye nyuma y'ibyumweru bike abaturage bigaragambya bavuga ko batishimiye ibyavuye mu matora aho n’umwe mu bayobozi ba opozisiyo wari warahunze igihugu Venancio Mondlane yatahutse avuga ko azateza akaduruvayo mu irahira rya Perezida.
Perezida mushya Chapo yashimangiye ko azakomeza kongera imbaraga mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado agera ikirenge mu cya Filipe Nyusi asimbuye.
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubutabera ndetse n’umutekano, wongerewe imbaraga by’umwihariko ubwo u Rwanda rwatangaga umusanzu wo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2021 nkuko Imvaho Nshya ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Kugeza uyu munsi inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kwirukana ibyihebe by’umutwe wa Ansar Al Sunnah wa Jama’ah mu birindiro byarj byarubatse mu Turere dutandukanye tw’iyo Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.