Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwafunze abantu Icyenda barimo Kwizera Emelyne " Ishanga" n’itsinda ry’abantu umunani bari barakoranye itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’ , nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.
Amakuru yatanzwe n'Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, Avuga ko iryo tsinda ririmo abakobwa batandatu n’abahungu batatu batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025.
Dr. Murangira B, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.”
Abari gukurikiranwa uko ari icyenda bahuriye mu itsinda bise “Rich Gang” ari naryo bifashishaga mu gukwirakwiza aya mashusho y’urukozasoni barimo Ishimwe Patrick, Uwineza Nelly Sany, Gihozo Pascaline, Kwizera Emelyne, Uwase Sariha, Uwase Belyse, Shakira Uwase, Rucyahana David na Banza Julien. Bose bafite hagati y’imyaka 20 na 28.Barindwi muri bo bakurikiranywe bafunze mu gihe abandi babiri bakurikiranywe badafunze.
Bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Abo bakobwa n’abasore, bifataga ayo mashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina, bakayasangiza abagore cyangwa abagabo ndetse n’aba-diaspora kugira ngo babahe amafaranga.
Abafashwe barapimwe, basanga bakoresha ibiyobyabwenge, aho mu bapimwe basanganywe urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.
RIB ivuga ko urubyiruko rukwiriye kumenya ko imbuga nkoranyambaga zitabereyeho gusakaza amashusho y’urukozasoni cyangwa se gukorerwaho ibyaha.
Dr. Murangira ati “Muri iyi minsi hari abantu biharaje gushinga imbuga za WhatsApp ugasanga bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni. RIB irabasaba kubihagarika kuko itegeko rihana, rifata imbuga nkoranyambaga zose nk’uruhame.”
RIB isobanura ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hari abantu bagize ubucuruzi ibijyanye no gukwirakwiza amashusho y’ubwambure. Murangira ati “Ibi bintu bikwiriye gucika, kuko ntawe uzongera kwitwaza ngo amafoto ye yagiye hanze kuko harimo ubufatanyacyaha.”