• Imyidagaduro / ABAHANZI

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 217 Ugushyingo 2025 nibwo umukinnyi wa filime Micky  nibwo yasezeranye n'umukunzi we AG Promoter imbere y'amategeko.

Uyu muhango wabereye mu murenge 111 Nyarugenge ubaye nyuma yaho AG Promoter yari aherutse kwambika impeta y'urukundo ku tariki 9 Ugushyingo 2025 mu birori byari byitabiriwe n'ibyamamare byinshi .

Micky  ubwo yambikwaga impeta  mu ijambo rye  yasezeranyije  Umukunzi we ko azamukunda akaramata  ndetse ko azamurwanira  ishyaka

Yagize ati” ndashaka kugushimira wankunze uko ndi, unkundira umwana w’umukobwa, Imana ijye iguha umugisha. Ni yo mpamvu nanjye nibakuvuga nzajya mbabwira nti ‘Cira birarura.” kandi  nzakurwanirira ishyaka mukunzi.

Micky na AG Promoter uzwi nk’umuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.

Urukundo rwa AG Promoter na Micky rwakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse rurushaho gushyuha kuko batangiye gukundana nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Captain Regis na we uzwi muri sinema y’u Rwanda.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments