Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Niyo Bosco n’umukunzi we batangaje itariki y’ubukwe bwabo.
Nyuma yo gusaba umukunzi we kuzashyingiranwa akanabiherekeresha amagambo asize ubuki aba bombi batangaje itariki y’ubukwe bwabo mu gihe imyiteguro irimbanyije ku mpande zombi.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane 27 Ugushyingo 2025, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we yanditseho itariki avuga ko ari yo tariki bahisemo ko urugendo rw’ubuzima bwabo bari kumwe rwatangira.
Yanditse ati: “Imana izaha umugisha indahiro yacu idasaza, Inahamye urukundo rwacu rutajegajega rwo ku wa 16 Mutarama 2026. Kwifatanya natwe muri ibyo birori byo kwizihiza kugirwa umwe kwacu gutagatifu bizaba ari ingenzi kuri twe.”
Niyo Bosco atangaje itariki y’ubukwe nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri yambitse imbeta y’urukundo uyu mukunzi we kuko yayimwambitse tariki 17 Nzeri 2025, birori byabereye muri Hotel iherereye i Gashora mu Karere ka Bugesera.
Niyo Bosco agiye gukora Ubukwe nyuma y’amezi 7 agize ibyago byo gupfusha se kuko yitabye Imana tariki 23 Mata 2025, ibyo yagaragaje ko ari igihombo kuri we