Ntabwo Rayon Sports yigeze yifuza Lague " President wa Rayon Sports yasobanuye byose kuri gapapu ya lague

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-01-23 10:57:30 Imikino

President wa Rayon Sports yavuze ko iyi kipe itigeze yifuza gusinyiha Lague , ndetse ko iyo aba amushaka aba atarasinyiye indi kipe , ati " ntabwo nigeze ngirana ibiganiro na Lague bigamije ku musinyisha.

Kuri uyu wa kane mu kiganiro president wa Rayon Sports yagiranye na Radio 10 , yavuze ko atigeze aganira na Lague kubijyanye no kumusinyisha avuga ko amaforo abantu babonye yagiye ku mwakira , ari uko lague yari yabimusabye nk'inshuti ye , ndetse akanabisabwa na murumuna we wabanye na Lague muri Sueden .

Mu magambo ye president wa Rayon Sports yagize ati"Sinzi niba haricyo biri bumarire abafana ba Rayon Sports,  gusa wenda reka dushyire ibintu mu buryo , kugirango babyumve neza batazanakomeza kujya bumva ibyagiye bivugwa , bavuze ko Lague badupapuye ".


Byiringiro Lague yasinyiye Police FC nyamara yari yakiriwe na president wa Rayon Sports 

Yavuze ko yagiye gufata Lague ku kibuga cy'indege , kuko ari inshuti ye ,ndetse ko ubwo yajyaga gukina muri Sueden yamuhuje na murumuna we ubayo , bakabana igihe yari atarabona aho kuba, Taddeo yavuze ko  igitekerezo cyo gusinyisha Lague , cyazanywe na Claude Mushimire , gusa we akacyanga avuga ko Lague amaze igihe adakina .

Yavuze ko yamusabye ko niba yifuza gukinira Rayon Sports yazaza agakora igeragezwa , gusa Lague we akaba yari afite izindi gahunda , ati " naramubajije nti ariko Lague wazaje gukora igeragezwa muri Rayon Sports,  ariko wenda abakinnyi baba bafite kandi kantu baguhishe , ntabwo nigeze mvugana na Lague ibyo kumusinyisha NO".

Yavuze ko ubwo yasubiraga ku kibuga cy'indege gufata abandi bantu , aribwo yumvise inkuru zuko ngo Rayon Sports yatewe gapapu kuri Lague, biramutungura , ati " iyo mba nshaka gusinyisha Lague ntabwo biba byaragenze kuriya , abajijwe niba Rayon Sports itarigeze yifuza Lague ati" ntabwo Rayon Sports yigeze yifuza Lague". 

Related Post