Muhire Kevin yavuze ko impamvu yareze Rayon Sports muri Ferwafa, ari uko hari umwe mu bayobozi biyi kipe wamubwiye ko nubwo yarega iyi kipe Ferwafa itayihana, kandi yari imurimo amafaranga , avuga ko aticuza kuba yarayireze.
Muhire Kevin ukunze kwitwa umwana w'ikipe , yatandukanye na Rayon Sports muri Kamena uyu mwaka , ubwo yerekezaga mu ikipe ya Jamus yo muri Sudan y'Epfo, uyu musore yahise arega Rayon Sports muri Ferwafa, asaba ko yakwishyurwa amafaranga ye iyi kipe yari imurimo , ibintu bitakiriwe neza n'abakunzi biyi kipe .
Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 , uyu musore yavuze ko icyatumye arega Rayon Sports yemera ko afata nk'umuryango , yavuze ko ari uko hari umwe mu bayobozi biyi kipe wamubwiye ko nubwo yabarega ntacyo Ferwafa yabatwara, avuga ko aribyo byamuteye umujinya wo kujya gutanga ikirego ngo arebe ko koko ntacyo Ferwafa izabatwara .
Kevin Muhire yavuze ko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports ariwe watumye ayirega
Muhire Kevin yagize ati"nahamagaye abari babishinzwe mu icungamutungo ndababwira nti nkeneye amafaranga yanjye , barambwira ngo kuri Rayon day tuzakwishyura, nyuma yaho haza umuntu wari mushya muri Rayon Sports, niwe wambwiye ngo nubwo waturega Ferwafa ntiyaduhana, ndamubwira nti niba koko Ferwafa itabahana reka ntange ikirego nta ribi".
Muhire Kevin avuga ko kuva muri Rayon Sports kwe , byagizwemo uruhare nabari abayobozi bayo , kuko batigeze bamwegera ngo baganire ku kongera amasezerano , ndetse avuga ko hari umwe mu bakozi ba Rayon Sports wakinnye umupira ( bicyekwa ko ari Irambona Eric) , wagendaga avuga ko hari amafaranga ntarengwa bagennye bazamuha, atayafata akagenda .
Kevin avuga ko nta kibazo afitanye n'abakunzi ndetse n'abayobozi ba Rayon Sports, kuko yaba ubuyobozi bucyuye ugihe , yaba n'abayobozi bariho ubu , bose baraganira kandi nta kibazo bafitanye, uyu musore yavuze ko ikipe ya Rayon Sports yagerageje kumutira mu ikipe ye ya Jamus , ariko atazi uko byagenze , gusa yemeza ko bigoye kuba mukwa mbere yagaruka muri Rayon Sports.
Kevin Muhire ubu ni umukinnyi wa Jamus FC yo muri Sudan y'Epfo
Like This Post? Related Posts