Umugabo wo mu Karere ka Nyanza arakekwaho gusambanya nyirabukwe w'imyaka 50

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-01 10:08:26 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, Nibwo umugabo witwa Karekezi Olivier wo mu mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Gacu, mu Murenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya Nyirabukwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yatawe muri yombi, nyuma yuko ajyanye na Nyirabukwe uri mu kigero cy’imyaka 50 mu kabari ku wa 31 Mutarama 2025 baranywa barizihirwa noneho igihe cyo gutaha kigeze ngo yadukira nyirabukwe aramukubita ndetse anamusambanya kungufu gusa umukwe we agahakana ibyo ashinjwa n'uwo mukecuru wari wabyimbye mu maso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacu, Manirafasha Faustin yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri.

Uriya mukecuru yagiye ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga naho Umukwe we akaba yajyanwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana i Nyanza.

Related Post