Mu gihe
cy’amezi abiri, itsinda ry’Abasirikare bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda,
rifatanyije n’aba Jamayika, bubatse inzu 62 zari zasenywe n’ ibiza, harimo no
kongera ibyumba ku ishuri ndetse no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite
ubumuga.
Ku wa 15
Mutarama 2026, nibwo Guverinoma ya Jamaica yakiriye itsinda ry’abasirikare
bashinzwe ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda ryoherejwe muri icyo gihugu gutanga
ubufasha mu gusana no gusubiza ku murongo ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza.
Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman,
yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuba bwarohereje ingabo gufasha
abaturage ba Jamayika nyuma y’ingaruka z’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.
Yabigarutseho
ubwo ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026 yagiranaga ibiganiro n’Umujyanama mu
bya Gisirikare n’Umutekano mu Muryango w’Abibumbye akaba ari nawe Uhagarariye
inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda muri Jamayika, Col Déo Mutabazi.
Muri ibi
biganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya cy’Ingabo za Jamaica, JDF, kiri i
Kingston, Col Mutabazi yari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’ u Rwanda zagiye
Jamayika gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba.
Col Mutabazi
yatanze ubutumwa yahawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh
Muganga, bugaragaza ishimwe ku bufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’u
Rwanda n’Ingabo za Jamayika.
Yashimangiye
ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kandi
rwiteguye gukorana na Jamayika no mu zindi gahunda z’ubufatanye.
Iyi gahunda
yo gufasha Igihugu cya Jamaica yagize uruhare runini mu gufasha imiryango
n’abaturage bari baribasiwe n’ikiza cy’ umuyaga kongera kwisuganya no kongera
kubaka ubuzima bwabo.
Kohereza iri
tsinda rya RDF muri ibyo bikorwa biri mu murongo w’icyemezo cya Perezida Paul
Kagame cyo gufatanya na Repubulika ya Jamaica, cyatangajwe mu ruzinduko rwe
yagiriye muri icyo gihugu muri Mata 2022.
Jamaica ni
igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 2.83, kizwi cyane ku muco wihariye aho 90%
by’abagituye ari Abirabura. Ni cyo cyatangirijwemo ibitekerezo bya
‘Rastafarianism’ byageze no mu Rwanda ndetse ni cyo cyakomotsemo Injyana
zihariye igikundiro ku Isi nka Reggae na Dancehall.