Mu Karere ka Huye haravugwa inkuru ibabaje y’abantu batatu bapfuye, abandi babiri barimo n’umwana muto bararembye nyuma yo kunywa inzoga bikekwa ko zitujuje ubuziranenge.
Ibi byabereye mu Murenge wa Maraba, Akagari ka Shanga, Umudugudu wa Shyunga ku wa 11 Werurwe 2026, aho abaturage bamwe bari bahuriye mu rugo rw’umuturage banywa inzoga z’inkorano.
Nyuma y’igihe gito bazinyoye, abantu batanu (5) bahise batangira kugaragaza ibimenyetso bikomeye birimo kuribwa mu nda, kuruka, kuzenguruka umutwe no kunanirwa.
Abaturage bahise batabaza inzego z’ubuyobozi n’abajyanama b’ubuzima, abo bantu bajyanwa byihuse ku Kigo Nderabuzima cya Maraba. Bitewe n’uko ubuzima bwabo bwari bumeze nabi, bahise boherezwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo bitabweho n’abaganga b’inzobere. Gusa nubwo bagejejwe kwa muganga, abantu batatu muri bo bahise bitaba Imana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje ko Polisi yahise itangira iperereza ku cyateye uru rupfu, ikorana n’inzego z’ibanze n’abashinzwe ubugenzacyaha.
Yagize ati:“Amakuru dufite kugeza ubu agaragaza ko abagabo babiri n’umugore umwe bamaze gupfa, mu gihe abandi babiri barimo umwana w’imyaka itandatu bagikurikiranwa n’abaganga. Turacyakurikirana neza inkomoko y’izo nzoga n’ibishobora kuba byabagizeho ingaruka.”
Polisi kandi yatangaje ko umugabo w’imyaka 33 y'amavuko ukekwaho kuba ari we wenze cyangwa wagurishije izo nzoga yamaze gutabwa muri yombi.
Uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Simbi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibigize izo nzoga n’icyaba cyateye uru rupfu.
Ku wa 9 Werurwe 2026, Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yatangaje ko mu igenzura riherutse gukorwa hafunzwe inganda eshatu zitunganya ibikomoka ku bitoki, nyuma yo gusanga zakoraga ibinyobwa bitemewe n’amategeko.
Yavuze ko ubugenzuzi bukomeje kugira ngo hirindwe ibyangiza ubuzima bw’abaturage.
Ati:“Ibikorwa byose bishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga bigomba kurwanywa. Turasaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitazwi inkomoko no gutanga amakuru ku bantu bazenga ibinyobwa bitemewe.”
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko inzoga zitujuje ubuziranenge zikunze guteza ibibazo bikomeye ku buzima, bitewe n’uko rimwe na rimwe zishobora kuba zirimo uburozi nka methanol cyangwa izindi miti ishobora kwangiza umubiri w’umuntu byihuse.
Raporo zitandukanye z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge (RSB) zigaragaza ko mu Rwanda hakomeje gukorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa by’inkorano bikozwe mu buryo butemewe, kuko bishobora guteza uburozi, ubumuga cyangwa urupfu.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zikomeje gusaba abaturage kujya banywa ibinyobwa byemewe kandi bifite ibirango by’ubuziranenge, mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye zishobora guterwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Like This Post? Related Posts