Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Sénégal

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-01 16:14:33 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, byibanze ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano, bikunze kwibasira ibihugu byo kuri uyu Mugabane.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Umukuru w'Igihugu yagize ati "Nagize ikiganiro cyiza na Perezida Bassirou Diomaye Faye tugaruka ku kamaro k’ubufatanye bw’Umugabane wa Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano mu Karere no hirya yako."

Perezida Kagame yakomeje ati "U Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye na Sénégal mu iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi."

U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Muri Gicurasi, 2024, Perezida Kagame yasuye Sénégal ndetse agirana ibiganiro na Perezida Faye. Muri Kamena uwo mwaka, abakuru b’ibihugu bongeye guhurira mu Bufaransa, nabwo bagirana ibiganiro nkuko IGIHE cyabyanditse.

Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

Related Post