Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda- Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-01 19:59:10 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.


Uyu muhango, witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta ndetse n'iz'umutekano, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye imiryango y’intwari ziruhukiye ku Gicumbi cy'Intwari.

Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, haririmbwe indirimbo yubahiriza Igihugu, hanafatwa umunota wo kwibuka Intwari zatabarutse.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe [CHENO], Rwaka Nicolas, yavuze ko uyu munsi wizihizwa hagamijwe kuvuga ibigwi intwari zaranzwe no gukunda Igihugu, zikacyitangira kandi zikarangwa no guharanira ukuri.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ahari ikimenyetso cy'ubutwari. Intwari z’u Rwanda kandi zahawe icyubahiro n'ukuriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Ambasaderi Youssef Imani usanzwe ahagarariye Maroc.


Abahagarariye imiryango y’Intwari ziruhukiye ku Gicumbi cy'Intwari bunamiye ndetse banashyira indabo ku kimenyetso cy'ubutwari mu kubibuka no kuzirikana uko bitangiye ineza y'Igihugu.

Intwari u Rwanda rwizihiza ziri mu byiciro bibiri birimo icy’Imanzi n'icy’Imena.

Icyiciro cy'Imanzi kirimo Umusirikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira u Rwanda ndetse n’abazarugwaho. Ni cyo kibarizwamo Maj Gen Fred Gisa Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu mu minsi ya mbere.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’Abacengezi mu 1997.

Umunsi Mukuru w'Intwari z'Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 31, ufite insanganyamatsiko igira iti "Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere".

Umunsi Mukuru w'Intwari z'Igihugu wateguwe n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) ifatanyije na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Ni umunsi Abanyarwanda bibuka kandi bakazirikana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa by’ikirenga byaziranze. Kuzirikana ibikorwa by’Intwari z’Igihugu, biha buri Munyarwanda wese, cyane cyane urubyiruko umwanya wo kumenya ibikorwa by’Intwari z’u Rwanda no kubifatiraho urugero rwiza.

Mu kwizihiza uwo munsi kandi Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko bongera kuzirikana ko umuco w’ubutwari ari inkingi ya mwamba yubatse Igihugu kuva kera kandi Abanyarwanda babitojwe kuva u Rwanda rwabaho kugeza uyu munsi.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere hagati y’imyaka ya 1994-1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’Umunsi wo gukunda Igihugu.









Related Post