Abari bafite umugambi wo gutera u Rwanda bashyizwe ku karubanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-02-02 15:25:15 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki ya 02 Gashyantare 2025, Nibwo Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, Iza SADC n’Abacanshuro b’Abanyaburayi, bari bafite gahunda yo kurutera.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ibi ishingiye ku nyandiko n’izindi gihamya zatahuwe nyuma y’uko Umujyi wa Goma ufashwe na M23 nkuko mu itangazo ryashyizwe hanze, u Rwanda rwagaragaje ko kuba Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri muri RDC zivuga ko zatumiwe na Guverinoma ya RDC, nta shingiro bifite kuko ziri kurwanya abaturage b’icyo gihugu ndetse no gushoza intambara ku Rwanda.

Iri tangazo rigira riti “Amakuru aheruka yavuye i Goma yamaze gutahurwa n’ibimenyetso bifatika byerekena imyiteguro yo kugaba ibitero yateguriwe hamwe n’ingabo z’amahanga ziri kurwanira mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo FDLR, bigaragaza ko intego y’imirwano atari ugutsinda gusa M23 ahubwo yari ugutera u Rwanda.”

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko hakenewe igisubizo cya politiki mu gukemura ayo makimbirane akomeje, runashyigikira gahunda y’inama izahuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC n’uwa SADC nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

U Rwanda kandi rwamaganye ibirego byashinjwe Ingabo zarwo mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango wa SADC yateranye ku wa 31 Mutarama 2025.

Muri iryo tangazo, SADC yagaragaje ko Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’Umutwe wa M23 uri kurwanya ubutegetsi bwa RDC kubera akarengane no kutitabwaho bikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu by’umwihariko abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.

U Rwanda rwagaragaje ko RDF irinda ubusugire bw’Igihugu n’imipaka y’u Rwanda ibitero bishobora kurugabwaho hagamijwe kurinda abasivili, bityo ko zidashobora kugaba ibitero ku basivili b’ikindi gihugu.

Ingabo z’Umuryango wa SADC ziri mu butumwa bwiswe SAMIDRC, zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2023 zisimbuye iz’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zari zifite ubutumwa bwo guhosha imirwano hagati y’ingabo za Leta FARDC na M23 no kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Zari zifite igihe cy’umwaka ariko mu mpera za 2024, zongerewe igihe ngo zikomeze gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurwanya Umutwe wa M23 no kugera ku mugambi we wo gutera u Rwanda.

Related Post