Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gashyantare 2025, Nibwo mu nzu iherere mu Mudugudu wa Ntebe, Akagari ka Shiri, mu Murenge wa Rugarika, Akarere ka Kamonyi, hasanzwe umurambo w'umugabo wari umanitse mu mugozi wa supaneti, yapfuye, bikekwa ko yiyahuye bitewe n'amakimbirane yari afitanye n'umugore we.
Iragena Beatha, umwe mu baturanyi b'umuryango wa nyakwigendera witwa Nsabimana Jonas, yabwiye BTN TV ko uru rupfu rwe rwaturutse ku makimbirane yari afitanye n'umugore we batabanaga kuko yari amaze igihe yahukaniye ahandi.
Yagize ati" Ubundi ejo nka Saa Yine za mu gitondo ubwo narindi guhingana mu murima na nyakwigendera ndetse n'umugore we, yakundaga gusatira umudamu we ashaka kumutema noneho nkabitambika ngo atamukubita isuka mu mutwe noneho yabona ntacyo bitanze agahita akubitira agatoki ku kandi akamubwira ko umwe muri bo agomba gushyingurwa bidatinze".
Uyu mubyeyi yakomeje atangariza umunyamakuru wa BTN ko barinze batandukana bakiri gutongana cyakora kubwo amahirwe umwe asubira mu rugo rwe amahoro.
Undi yabwiye BTN TV ati" Yazindutse akomanga iwanjye ansaba ibyo kurya noneho mubwira ko agomba kunywa amazi kuko yari yaraye anyweye inzoga nyinshi kandi ko ibishyimbo nibishya ndi bunigaburire gusa mu kanya gato ntungurwa no kumva umuhungu we babanaga antabaza afite itoroshi mu ntoki nkeka ko wenda ari umwana uguye mu bwiherero kuko ariho buri dusanzwe dukoresha".
Akomeza ati" Nkimwegera yambwiye antungira urutoki mu idirishya ati ' Papa namubuze aho nakekaga ko aryamye none musanze amanitse mu mugozi atanyeganyega ubanza yapfuye' , Nanjye ubwo nihutiye guhita ntabaza, mudugudu n'abandi baturage bahita bahagera kugeza ubwo umurambo we ujyanywe ku bitaro".
Aba baturage biganjemo abaturanyi b'umuryango wa nyakwigendera, bavuze ko aramutse yafashe icyemezo cyo kwiyahura byaba bigayitse kuko atari cyo gisubizo gikemura amakimbirane ndetse ko abayobozi bakwiye kujya bunga kare imiryango ifitanye amakimbirane bitageze aho umuntu yiyambura ubuzima cyangwa akabwambura undi.
Umunyamakuru wa BTN ubwo yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha inzego z'ubuyobozi zitandukanye ntibyamukundira cyakora nihagira amakuru mashya amenyekana kuri uru rupfu rw'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 40, bizagarukwaho mu nkuru ziri imbere.
Andi makuru BTN yabashije kumenya nuko amakimbirane uyu muryango wari ufitanye ngo watewe ahanini n'umunwana umugore wa nyakwigendera witwa Mukamana Grace yabyaranye n'undi mugabo nyuma yuko afashe icyemezo cyo kumuhunga.
Abaturage babajwe n'urupfu rwa nyakwigendera basaba ko hakorwa iperereza mu maguru mashya
Iradukunda Jeremie/BTN TV mu Karere ka Kamonyi