Kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Gashyantare 2025, Nibwo Ihuriro rya AFC/M23 ryashyize hanze itangazo rivuga ko Umutwe wa M23 wahagaritse imirwano guhera ku wa 4 Gashyantare uyu mwaka kugirango bite ku bakeneye ibikorwa by'ubutabazi
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Lawrence Kanyuka umuvugizi mu bya Politiki w'iri huriro, AFC/M23, yagize ati: “Ihuriro AFC/M23 riramenyesha ko bitewe n’ingaruka z’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa ku baturage, ritangaje ibihe by’agahenge bitangira ku itariki ya 4 Gashyantare 2025, kubera impamvu z’ibikorwa by’ubutabazi.”
M23 yamaganye ibitero by’ingabo za FARDC zakomeje kugaba zikoresheje indege za Girikare ku kibuga cy’Indege cya Kavumu bakarasa ibisasu bishe bagenzi babo mu turere twabohowe.
Uwo mutwe kandi watangaje ko udafite gahunda yo gufata Umujyi wa Bukavu cyangwa ibindi bice ibyo ari byo byose ariko ko ufite inshingano zo kurinda abasivili unaboneraho gusaba ko Ingabo za SADC zinjiye muri RDC mu 2023 zigamije kwifatanya n’Ingabo za Leta guhangana n’umutwe wa nawo ko zahava kuko ubutumwa zarimo butagifite agaciro.
M23 itangaje ibyo nyuma y’uko ku wa 26 Mutarama yigaruriye Umujyi wa Goma ndetse ku wa 31 Mutarama ni bwo Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga Amahoro mu Muryango w’Abibumbye, Jean Pierre Lacroix, yatangaje ko umutwe wa M23 wakomeje imirwano werekeza mu Mujyi wa Bukavu, Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Itangazo: